RFL
Kigali

Dova Bussiness Company Limited ikigo cya mbere mu Rwanda cyizewe usangamo imodoka zo kugura no gukodesha-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/07/2022 11:31
3


Dova Bussiness Company Limited nicyo kigo cya mbere usangamo imodoka nshya zikiri mu mashashi zo kugura, ziri mu bwoko butandukanye. Si ibyo gusa kuko ifite n’izo ikodesha umunsi ku munsi.



Dova Business Company Ltd ni kompanyi igurisha imodoka nshya (0Km) nziza cyane, ku biciro biri hasi ugereranyije n'ibiciro bisanzweho tuzi. Dova Itanga guarantee y'imyaka 3 cyangwa 100,000km, icyaba kije mbere muribyo ndetse ikanakora Service na maintenance mu gihe cy'umwaka wose ku buntu.

Ushobora kuyigura ukayitahana cyangwa ukayisiga mu kazi, bakaguha contract y'imyaka itatu (3) ikwinjiriza agatubutse kandi n'ubundi ikiri muri guarantee. Dova business company ltd ikorera I Gikondo- ku Kiliziya gatolika ya Gikondo. Wabahamagara kuri numero igendanwa +250788516221 cyangwa ugasura urubuga rwabo arirwo dovabusiness.rw 

Dova Business Company Limited imaze guteza imbere u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, aho yafashije abantu bajyaga bakenera imodoka ariko badafite ubushobozi bwo kuzigura ikazibakodesha mu gihe cyose bazifuza.

Dova Business Company Limited  kandi igurisha imodoka nziza za 0 Km, ndetse iyo modoka uguze ushobora kuyitwara cyangwa ukayisiga ikajya mu kazi ku buryo izajya ikwinjiriza buri kwezi.

Ndayishimiye James Claude, General Manager wa Dova yabwiye InyaRwanda ko muri Dova ariho honyine ubona imodoka nziza kandi zizewe, ndetse ko izi modoka ziba zikiri nshya ku buryo ziba zikiriho amashashi ndetse ko zinahendutse.

Ndayishimiye yavuze kandi ko Dova ifite intumbero yo gukomeza guteza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange, aho bafite gahunda yo gukomeza guha Servise nziza abanyarwanda binyuze mu mamodoka meza yo kugura no gukodesha.

Dova ifite imodoka nziza cyane

James Ndayishimiye ahagaze imbere y'imodoka nshya ya 0KM

Iyi modoka iri mu bwoko bugezweho

Imodoka zo muri Dova ziba zifite umwihariko

Ntahandi ushobora gusanga imodoka nk'iyi atari muri Dova

Dova iba ifite n'imodoka nyinshi zo gukodesha

Ushobora kugura imodoka bagahita banayiha akazi

Imodoka zo muri Dova ziba ari nshyashya kuko ziza mu mashashi

AMAFOTO: Sangwa Julien. InyaRwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shikama Alphonse4 months ago
    Gukodesha kukwezi se nangahe Lava
  • Nsanzabandi celestin4 months ago
    Nifuzaga imodoka ya 10million. Niba ihari mwayinyereka
  • bikorimanainnocent856@gmail.com4 months ago
    Nshaka gukodesha imodoka arko ikibazo nibaza mugira self driving?





Inyarwanda BACKGROUND