Umunyamdeli uvuka mu muryango w’ibyamamare w’aba Kardashian urwaje umugabo we baherutse gukorera ubukwe bw’igitangaza mu Butaliyani, ntarava impande ye habe n’umunota n’umwe, binavugwa ko atari yanahindura imyenda.
Abantu
ba hafi ba Kourtney batangaje ko kuva umugabo we yajya mu bitaro, uyu mugore
atarahava habe n’umunota n’umwe.
Kugeza ubu
Kourtney Kardashian aratekereza byinshi kuva Travis Barker yafatwa n’indwara y’urwagashya, aho arwariye mu bitaro byo muri Los Angeles.
Amakuru
ahari akaba ari uko n’imyenda yari yambaye kuva umugabo we yajyanwa mu bitaro, n’ubu ariyo acyambaye.
Ubwo
yagezwaga kwa muganga, Travis yari arembye cyane aho uburwayi bw’urwagashya
bwamuzahaje bwatumye aremba cyane aho aba aribwa mu nda, afite iseseme anaruka.
Kuva
yagera mu bitaro kuwa kabiri w’iki cyumweru, nta makuru yandi aramenyekana ajyanye n’uko
ubuzima bwe buhagaze.
Kourtney
akaba ariwe witwariye umugabo we mu
bitaro bya West Hills Hospital, mbere y’uko yoherezwa muri Cedars-Sinai Medical
Center by’igitaraganya mu mbangukiragutabara.
Imyenda yari yambaye kuwa kabiri n’ubu niyo acyambaye
Ubwo Travis yimurwaga igitaraganya
Iminsi igiye kuba ine Travis arwaye
TANGA IGITECYEREZO