RFL
Kigali

Ntiyari yahindura imyenda! Kourtney Kardashian ntiyari yava iruhande rw’umugabo we uherutse kujya mu bitaro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/07/2022 9:44
0


Umunyamdeli uvuka mu muryango w’ibyamamare w’aba Kardashian urwaje umugabo we baherutse gukorera ubukwe bw’igitangaza mu Butaliyani, ntarava impande ye habe n’umunota n’umwe, binavugwa ko atari yanahindura imyenda.



Abantu ba hafi ba Kourtney batangaje ko kuva umugabo we yajya mu bitaro, uyu mugore atarahava habe n’umunota n’umwe.

Kugeza ubu Kourtney Kardashian aratekereza byinshi kuva Travis Barker yafatwa n’indwara y’urwagashya, aho arwariye mu bitaro byo muri Los Angeles.

Amakuru ahari akaba ari uko n’imyenda yari yambaye kuva umugabo we yajyanwa mu bitaro, n’ubu ariyo acyambaye.

Ubwo yagezwaga kwa muganga, Travis yari arembye cyane aho uburwayi bw’urwagashya bwamuzahaje bwatumye aremba cyane aho aba aribwa mu nda, afite iseseme anaruka.

Kuva yagera mu bitaro kuwa kabiri w’iki cyumweru, nta makuru yandi aramenyekana ajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze.

Kourtney akaba ariwe witwariye umugabo we  mu bitaro bya West Hills Hospital, mbere y’uko yoherezwa muri Cedars-Sinai Medical Center by’igitaraganya mu mbangukiragutabara.

Imyenda yari yambaye kuwa kabiri n’ubu niyo acyambaye

Ubwo Travis yimurwaga igitaraganya

Iminsi igiye kuba ine Travis arwaye


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND