Umuhanzikazi Nirere Shanel agiye gukora igitaramo "Intashyo Concert" kigamije kumufasha kongera gusabana n’abakunzi be, nyuma y’imyaka itatu yari ishize.
Shanel yabwiye INYARWANDA ko
yaherukaga gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu mwaka wa 2019.
Avuga ko kuva ubwo urukumbuzi rw’abafana
be rwaganje muri we, kugeza ubwo mu cyumweru gishize agarutse mu Rwanda
akiyemeza kubataramira.
Ati “Nari nkumbuye gutaramana
n'abakunzi banjye, none nje kubatashya mu ndirimbo maze dutarame bitinde
ku mutima hanyurwe.”
Igitaramo 'Intashyo Concert' kizaba
ku wa 7 Nyakanga 2022, aho kwinjira ari ibihumbi 30 Frw. Cyateguwe na Hanan
Connections ifatanyije na Rwanda Initiatives, Isaano Productions n'abandi.
Nirere yaherukaga gutaramira abakunzi
be mu Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali, mu gitaramo cyashyize akadomo ku Iserukiramuco ryiswe “Hamwe
Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity].
Uyu muhanzikazi afite ijwi
ry'umwimerere risendereza ibinezaneza mu mubiri. Uko ryumvikana ntaho
ritandukaniye n'ijwi rye risohoka mu ndirimbo.
Icyo gihe muri iryo serukiramuco, yaririmbye
indirimbo ‘Inkera’ akomereza ku ndirimbo ye yise "Ndarota", imwe mu
zatumye amenyekana mu buryo bukomeye.
Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye indirimbo
“Nakutaka” yakoranye na Wyre, “Atura” n’izindi.
Nirere ni umukinnyi wa filime ubifatanya
no gukora umuziki. Agaragara muri filime “The Mecry of the jungle” ya Karekezi, imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga.
Anagaragara muri filime nka “Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage” yasohotse mu 2008, ndetse na “Long Coat” yasohotse mu 2009.
Nirere Shanel agiye kongera
gutaramana n’abakunzi be nyuma y’imyaka itatu
Nirere avuga ko iki gitaramo kigamije
kumufasha gushirana urukumbuzi n’abakunzi be
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ATURA’ YA NIRERE SHANEL
TANGA IGITECYEREZO