RFL
Kigali

Nirere Shanel agiye gutaramira abakunzi be nyuma y’imyaka itatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2022 9:17
0


Umuhanzikazi Nirere Shanel agiye gukora igitaramo "Intashyo Concert" kigamije kumufasha kongera gusabana n’abakunzi be, nyuma y’imyaka itatu yari ishize.



Shanel yabwiye INYARWANDA ko yaherukaga gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu mwaka wa 2019.

Avuga ko kuva ubwo urukumbuzi rw’abafana be rwaganje muri we, kugeza ubwo mu cyumweru gishize agarutse mu Rwanda akiyemeza kubataramira.

Ati “Nari nkumbuye gutaramana n'abakunzi banjye, none nje kubatashya mu ndirimbo maze dutarame bitinde ku mutima hanyurwe.”

Igitaramo 'Intashyo Concert' kizaba ku wa 7 Nyakanga 2022, aho kwinjira ari ibihumbi 30 Frw. Cyateguwe na Hanan Connections ifatanyije na Rwanda Initiatives, Isaano Productions n'abandi.

Nirere yaherukaga gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu gitaramo cyashyize akadomo ku Iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity].

Uyu muhanzikazi afite ijwi ry'umwimerere risendereza ibinezaneza mu mubiri. Uko ryumvikana ntaho ritandukaniye n'ijwi rye risohoka mu ndirimbo.

Icyo gihe muri iryo serukiramuco, yaririmbye indirimbo ‘Inkera’ akomereza ku ndirimbo ye yise "Ndarota", imwe mu zatumye amenyekana mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye indirimbo “Nakutaka” yakoranye na Wyre, “Atura” n’izindi.

Nirere ni umukinnyi wa filime ubifatanya no gukora umuziki. Agaragara muri filime “The Mecry of the jungle” ya Karekezi, imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga.

Anagaragara muri filime nka “Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage” yasohotse mu 2008, ndetse na “Long Coat” yasohotse mu 2009. 

Nirere Shanel agiye kongera gutaramana n’abakunzi be nyuma y’imyaka itatu


Nirere avuga ko iki gitaramo kigamije kumufasha gushirana urukumbuzi n’abakunzi be

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ATURA’ YA NIRERE SHANEL

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ARAHO’ YA NIRERE SHANEL

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND