RFL
Kigali

Rulindo: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore yari yarinjiye n'abana be babiri

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:30/06/2022 15:40
0


Mu Murenge wa Rukozo ho mu Karere ka Rulindo, haravugwa inkuru y'umugabo ukurikiranywe kubwo gukekwaho kwica umugore yari yarinjiye, n'abana b'uwo mugore babiri.



Iyi nkuru ikimara kumenyekana, abaturanyi b’uyu mugore bavuze ko yishwe n’umugabo we ngo kuko bari bafitanye amakimbirane ashingiye cyane ku kuba yaramufuhiraga.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yavuze ko yumvise ingurube yo muri uru rugo ivuga nk’iyishwe n’inzara, ayishyira ubwatsi asanga inzu ikinguye yinjiyemo abona iyo mirambo yegeranye n’ishoka.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagize ati "Hari hakinguye mpamagaye mbura unyikiriza, ndebye mu nzu mbona hagaramyemo umuntu nsubira inyuma.”

Yongeyeho ko yahise ajya kubimenyesha abandi baturage bahita batabaza inzego z’ubuyobozi zirahagera, zisanga uwo mubyeyi yapfanye n’abana be.

Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yagize ati "Nibyo, bishe umugore n’abana be babiri nyuma hafatwa abantu batatu bakekwaga, ariko umwe muri bo wari umugabo wari waramwinjiye yaje kwemera ko ariwe wamwishe.”

Yongeyeho ko ibi ari ubwicanyi ndengakamere, anashimangira ko aribwo bwa mbere ubwicanyi nk’ubu bubereye muri aka karere kuva yakayobora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND