RFL
Kigali

Nigute wafasha umwana wawe akabasha gutsinda ikizamini cyo mu ishuri ?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/06/2022 16:23
0


Mu gihe abana bari mu gihe cy'ibizamini, ababyeyi n'abarezi baba basabwa kubaba hafi kugira ngo babafashe kwiga no gutinyuka. Muri iyi nkuru, uramenyeramo uko wafasha umwana wawe gutsinda ikizamini cyo mu ishuri.



Gutsinda ni ishema ry'ababyeyi ariko hari bamwe mu babyeyi, batumva neza akamaro kabyo ku bana babyaye mu gihe bigeze mu masomo. Akenshi usanga abana bamwe babura gukurikirana, bigatuma baba abanyuma mu ishuri ku buryo bugoranye kandi bubabaje. Nyuma yo gusanga iki kibazo gituruka mu mpande zose, InyaRwanda.com yabirebyeho maze ibafasha muri ubu buryo.

DORE UKO WAFASHA UMWANA WAWE GUTSINDA IKIZAMINI MU ISHURI.

1. GUSABA UMWANA KWITEGURA NEZA NAWE UKAMUFASHA MU BURYO BWOSE.

Kwitegura ikizamini bituruka mu mutwe h'umwana, ndetse bigaturuka mu bamukikije no mu bintu bimukikije. Aha turasobanura neza ko umwana ategurirwa mu rugo, akajya ku ishuri asanga undi mubyeyi umufasha.

Umubyeyi asabwa guha umwana we ibintu byose nkenerwa ku ishuri, kuburyo agera ku ishuri byose abyujuje. Mu gihe umwana yaba adafite amakaye, amakaramu ,... ntabwo yabasha kwiga neza ndetse n'ikizamini ntiyabasha kugikora neza.

2. MUGENZURE MU GIHE YATASHYE

Mu gihe atashye avuye ku ishuri muhe umwanya uhagije asubiremo cyane, ndetse anakomeze kwimenyereza ibizamini. Mugenzure umenye niba ari gusubiramo, cyangwa niba ari kukubeshya. Akenshi abana bakunda kubeshya ababyeyi ko bari kwiga kandi nyamara bari mu byabo. Niba ushaka ko umwana wawe azatsinda neza ikizamini azahabwa ku ishuri, fata umwanya wawe umusubiriremo unagenzure ko atari kukubeshya.

3. MUREMEMO ICYIZERE.

Umwana akeneye ko umutera imbaraga, akeneye kubona ko nawe muri kumwe umubwira ko ashoboye cyane, kandi ko azatsinda ikizamini. Aha ninaho umwana aba akeneye kumva umubwira ko natsinda uzamuhemba,.....

4. MUFASHE KUMENYA KWANDIKA VUBA VUBA.

Inkomoko yo gutsinda ikizamini ni ukumenya kwandika neza kandi vuba. Umwana uzi kwandika ntabwo ajya ananirwa ikizamini, kuko biza mu mutwe we vuba bigatuma arangiriza igihe. Abana benshi batsindwa ibizamini bitewe n'uko banditse bitonze bityo ntibabashe kurangiza ibyo bahawe, bigatuma bahabwa amanota make. Nubasha gufasha umwana wawe kumenya kwandika, azabasha gutsinda neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND