RFL
Kigali

Lilian Mbabazi uzatarama muri Kigali Jazz Junction yageze i Kigali

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:30/06/2022 12:14
0


Umuhanzikazi Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda ariko wavukiye akanakurira muri Uganda ari naho atuye, yamaze kugera i Kigali, aho azasusurutsa abanyarwanda mu mpera z'iki Cyumweru, mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.



Uyu muhanzikazi umaze imyaka iyinga 20 akora umuziki, yaraye ageze mu Rwanda, aho ategerejwe mu birori bikomeye azahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye barimo umufaransa Slaï na we wageze i Kigali ejo hashize.

Mu kiganiro Mbabazi yagiranye na Royal FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yahize kuzataramira byimbitse abafana b'umuziki we, yemeza ko abazitabira bose bazataha banezerewe.

Mu itangira ry'umuziki we, Lilian Mbabazi yamamaye mu itsinda rya 'Blue 3' yari ahuriyemo na Jacky Chandilu ndetse na Cindy Sanyu. Aba bakobwa bakanyujijeho ndetse bakundwa bikomeye muri Africa y' iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2004 kugeza muri 2010.

Nyuma ya 2010, abari bagize Blue 3 baratandukanye, buri umwe akora umuziki ukwe, ariko Bose bakomeza gukundwa ku rugero rwo hejuru.

Lilian Mbabazi w'imyaka 37 y'amavuko, yakomeje gukundwa kubw'indirimbo ze bwite zamamaye nka; Simple Girl, This Love, Danger n'izindi zitandukanye. 


Lilian Mbabazi

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizagaragaramo Lilian Mbabazi n'abandi bahanzi batandukanye kuri uyu wa Gatanu, kizabera muri Camp Kigali, aho kwinjira ku bazicara mu myanya isanzwe  bizasaba 15000, 30000 ku bazicara muri VIP, 50000 ku bazicara muri VVIP naho ameza y'abantu 8 ba VVIP akazishyurirwa 320.000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND