RFL
Kigali

Nyina wa Danny Vumbi yashyinguwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2022 17:53
0


Nyina w’umuhanzi Danny Vumbi, witabye Imana kuwa 28 Kamena 2022, yashyinguwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu.



Kuwa 28 Kamena 2022 mu masaha y’igicamunsi ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko nyina wa Dannyi Vumbi yitabye Imana nk'uko uyu muhanzi yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Danny Vumbi yagize ati: ”Yigeze kumbwira ngo mba numva nazapfa mbere yanyu mwese kuko sinzi niba nakwakira urupfu rw'umwe muri mwe nk’abana banjye.”

Uyu mubyeyi wakomeje kuba hafi y’abana be by’umwihariko ya Danny Vumbi mu muziki we, kuri uyu wa 29 Kamena 2022 ni bwo yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane.

Nyakwigendera yari atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa. Mu bihe bitandukanye, yagiye agaragaza ko ashyigikiye umuhungu Danny Vumbi, ibi bikaba byaragaragaye cyane mu 2017 mu gihe cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame. Mu mwaka wa 2016 nabwo yakiriye Danny Vumbi mu rugo mbere y'uko atangira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.


Nyina wa Danny Vumbi yari amaze igihe arwaye umutima nubwo atarembye kuko yafataga imiti neza

Abantu benshi bacye bagiye gufata mu mugongo Danny Vumbi n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND