Nyina w’umuhanzi Danny Vumbi, witabye Imana kuwa 28 Kamena 2022, yashyinguwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Kuwa 28 Kamena 2022 mu masaha y’igicamunsi ni bwo
hamenyekanye amakuru y'uko nyina wa Dannyi Vumbi yitabye Imana nk'uko uyu muhanzi yabitangaje
abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Danny Vumbi yagize ati: ”Yigeze
kumbwira ngo mba numva nazapfa mbere yanyu mwese kuko sinzi niba nakwakira
urupfu rw'umwe muri mwe nk’abana banjye.”
Uyu mubyeyi wakomeje kuba hafi y’abana be by’umwihariko ya
Danny Vumbi mu muziki we, kuri uyu wa 29 Kamena 2022 ni bwo yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abantu
benshi cyane.
Nyakwigendera yari atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa. Mu bihe bitandukanye, yagiye
agaragaza ko ashyigikiye umuhungu Danny Vumbi, ibi bikaba byaragaragaye cyane mu 2017 mu gihe cyo kwamamaza
Perezida Paul Kagame. Mu mwaka wa 2016 nabwo
yakiriye Danny Vumbi mu rugo mbere y'uko atangira amarushanwa ya Primus Guma Guma
Super Star.
Nyina wa Danny Vumbi yari amaze igihe arwaye umutima nubwo atarembye kuko yafataga imiti neza
Abantu benshi bacye bagiye gufata mu mugongo Danny Vumbi n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO