RFL
Kigali

Miss Umuratwa Kate na Teta Nicole berekeje mu Bufaransa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2022 10:47
0


Abakobwa banyuze mu marushanwa y’ubwiza atandukanye barimo Miss Umuratwa Anitha Kate na Teta Ndenga Nicole, bafashe rutemikirere berekeza ku mugabana w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa.



Amakuru INYARWANDA yahawe n’umwe mu bantu ba hafi b’aba bakobwa, yatangaje ko bagiye mu bikorwa by’Itorero Inyamibwa za AERG, ati: ”Yego ni byo bagiye mu mahanga mu bikorwa Itorero Inyamibwa za AERG rifite mu Bufaransa.”

Umuratwa Anitha Kate ari mu bakobwa bahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza, arimo irya Miss Rwanda yitabiriye mu mwaka wa 2020 akagera mu 10 bavuyemo Miss Rwanda.

Mu mwaka wa 2021 yabaye Miss Supranational nyuma yo kwanikira abandi, byanamuhesheje amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Poland muri aya marushanwa ku rwego rw’isi.

Ni mu gihe Teta Ndenga Nicole ari mu bakobwa bitabiye Miss Rwanda 2020, akabasha no kuza mu bakobwa babashije kwegukana ikamba aho yegukanye irya Miss Heritage.

Miss Anitha Kate na Teta Nicole ubwo bari ku kibuga cy'indege

Teta Ndenga mu myambaro y'itorero Inyamibwa


Anitha Kate ubwo yari ku kibuga cy'indege mbere gato yo guhaguruka


Kate na Teta basanzwe ari inshuti magara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND