RFL
Kigali

KOICA na World Vision bakomeje gufasha abagore bayobora ingo kwiteza imbere

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:29/06/2022 5:25
0


Ibiro bya KOICA mu Rwanda, byakoze isuzuma ry'ishyirwamubikorwa ry’umushinga bafatanyije na World Vision witwa “KOICA Ultra Poor Graduation Project for Women Headed Household” ufite agaciro ka miliyoni 2.7 USD (hafi miliyari 2.7 RWF), ukaba ugamije guteza imbere abagore batabana n'abagabo.



Kuva ku ya 23 kugeza ku ya 24 Kamena 2022, ibiro bishinzwe inkunga ya Koreya (KOICA) byakoze isuzuma kuri uyu mushinga ukorerwa mu turere twa Rutsiro na Rwamagana, ku bufatanye bwa KOICA na World Vision.

Intego nyamakuru y'uyu mushinga ni ukuzamura imibereho y'abagore batabana n'abagabo kandi batishoboye, bakagera ku iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy'imyaka ibiri (2021-2023). 

Ibiro bya KOICA mu Rwanda byasuye babiri mu bagenerwabikorwa b'uyu mushinga, kugira ngo harebwe uko bahagaze ndetse banagenzure uko umushinga ukomeje gushyirwa mu bikorwa.

Madame Claudine, umwe mu bagenerwabikorwa, ni umugore wareze abana batandatu mu bukene bukabije, nyuma yo kwitabira amahugurwa ya “Mindset Change” abasha kwiga gukora, kwizigamira no gucunga umutungo.


Claudine avuga ko yazigamye amafaranga, nyuma akagura imashini idoda, kuri ubu bikaba bimuha inyungu. Mu mwaka umwe Umushinga umaze utangiye, yabashije kugura ihene eshanu, inkoko eshatu n'inka ebyiri. Byongeye kandi, ahinga umurima munini.

Yagize ati "Nishimiye kuba intangarugero mu itsinda ryo kuzigama, kandi nishimiye cyane uyu mushinga wampaye inkunga ihagije, ni byiza kuri njye n'umuryango wanjye."

Madamu Daphrose, ni undi mugenerwabikorwa, wahuye n'ubukene kubwo kubaho nta mugabo kandi arera abana batandatu wenyine bikaza no gutuma bava mu ishuri, ariko nyuma agafashwa na KOICA gutera imbere.

Kuva uyu mushinga watangira, Daphrose yabashije guhinga Karoti, Beterave, urusenda ndetse n'izindi mbuto zitandukanye, aho abasha kugaburira abana be akanabatunga mu buryo bwose.

Yagize ati "Nyuma yo kwitabira uyu mushinga, nashoboye guha abana banjye indyo yuzuye kuri buri funguro kandi nashoboye kwishyura ubwishingizi mu kwivuza ku muryango wanjye. Ndashimira abantu bose bashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga."


Umwaka ushize, uyu mushinga watanze ubufasha bw'ibanze bw'imibereho na gahunda z'uburezi, kugira ngo bikemure cyane cyane ibibazo ku bagore bayobora ingo kandi batishoboye.

Ibiro bya KOICA mu Rwanda na World Vision, bagamije gufasha abagore bayobora ingo gushinga umusingi wo kurwanya ubukene bukabije mu buryo butandukanye, nko kwagura ibikorwa by'ubuhinzi, kongera ubworozi, gufungura amaduka ashingiye ku bumenyi bw'imari n'ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND