RFL
Kigali

Balbine Mutoni wabaye Miss High School 2014 yaciye amarenga y’ubukwe n’umukunzi we Arsene

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:28/06/2022 19:28
0


Miss Balbine Mutoni wabaye igisonga cya 4 cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 nyuma yo kuba Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School) 2014, yaciye amarenga y’ubukwe hamwe n’umukunzi we.



Miss Balbine Mutoni ubarizwa Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we n’umukunzi we Arsene nk’uko bigaragara ku nkuta zabo za twitter, yaciye amarenga y’ubukwe bwabo.

Mu rurimi rw’icyongereza abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Balbine yagaragaje itariki bishoboka ko yaba iy’ubukwe bwabo aho yahaga umukunzi we gahunda yo kubonana kuri Alitari (mu rusengero) agira ati (ugenekereje) “Tuzahurire kuri Altari tariki 1 Ukwakira 2022. 

Ubu butumire bwabanjirijwe n’amagambo meza y’urukundo yabwiraga umukunzi we aho yagize ati (ugenekereje): “Nabonye urukundo ubwo nakubonaga. Warakoze kunkunda urukundo rwuje ubwitange no gutuma mba umuntu mwiza kurushaho buri munsi. Sinjye uzarota ntangiye kubana nawe ubuzima dusigaje ku isi.”

Miss Balbine yabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School) mu mwaka wa 2014, mu mwaka ukurikiyeho wa 2015 yitabira amarushanwa ya Nyampinga w’igihugu abasha gutsindira kuba igisonga cya kane. 

Umwaka wakurikiyeho, 2016 yongeye kwiyamamaza afite icyizere cyo kwegukana ikamba ariko ntibyamuhira. Muri uyu mwaka wa 2016 yabaye umukobwa wavuzwe cyane kubera kugaruka muri iri rushanwa yifitiye ikizere ko aryegukana ariko bikarangira nta kamba na rimwe abonye. 


Miss Balbine yongeye kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2016, irushanwa ryaje kwegukanwa na Miss Jolly Mutesi bombi bari bahagarariye Intara y’Iburengerazuba

Nyuma yaho gato nibwo Miss Balbine Mutoni yaje kwerekeza hanze y’u Rwanda asanze umukunzi we Arsene bivugwa ko baba baratangiye gukundana mu mwaka wa 2014. 

Aba bombi bagiye bagaragara [mu mafoto bashyira kuri Instagram] batembereye ibice bitandukanye by’ubwiza mu bihugu binyuranye harimo Ubutaliyani, Singapore, Dubai, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND