RFL
Kigali

Nyina wa Danny Vumbi wakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rw’umuziki yitabye Imana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2022 16:15
0


Umwe mu bahanzi nyarwanda bakuru, Danny Vumbi ari mu gahinda ko kubura nyina umubyara witabye Imana mu masaha macye ashize.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Danny Vumbi yagize ati: “Yigeze kumbwira ngo mba numva nazapfa mbere yanyu mwese, kuko sinzi niba nakwakira urupfu rw’umwe muri mwe nk’abana banjye.”

Uyu mubyeyi akaba yari asanzwe arwaye umutima ariko na none atarembye kuko yafataga imiti neza. Yaguye ku ivuko kwa Danny Vumbi, mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa.

Mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko ashyigikiye umuhungu we, nko mu mwaka wa 2017 mu gihe cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame. Muri  2016 nabwo yakiriye Danny Vumbi mu rugo mbere y’uko atangira amarushanwa ya Primus Guma Guma Superstar.


Umubyeyi wa Danny Vumbi witabye Imana 


Danny Vumbi yakomeje gushyigikirwa n'ababyeyi mu muziki we

Muri 2017 Danny Vumbi n'ababyeyi be

Danny Vumbi na nyina witabye Imana mu masaha macye ashize









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND