Umwe mu bahanzi nyarwanda bakuru, Danny Vumbi ari mu gahinda ko kubura nyina umubyara witabye Imana mu masaha macye ashize.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Danny Vumbi yagize ati: “Yigeze
kumbwira ngo mba numva nazapfa mbere yanyu mwese, kuko sinzi niba nakwakira
urupfu rw’umwe muri mwe nk’abana banjye.”
Uyu mubyeyi akaba yari asanzwe arwaye umutima ariko na none
atarembye kuko yafataga imiti neza. Yaguye ku ivuko kwa Danny Vumbi, mu Karere ka
Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa.
Mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko ashyigikiye umuhungu we, nko
mu mwaka wa 2017 mu gihe cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame. Muri 2016 nabwo yakiriye Danny Vumbi mu rugo mbere
y’uko atangira amarushanwa ya Primus Guma Guma Superstar.
Umubyeyi wa Danny Vumbi witabye Imana
Danny Vumbi yakomeje gushyigikirwa n'ababyeyi mu muziki we
Muri 2017 Danny Vumbi n'ababyeyi be
Danny Vumbi na nyina witabye Imana mu masaha macye ashize
TANGA IGITECYEREZO