RFL
Kigali

Burinda kanseri bukanasukura umubiri: Akamaro ko kurya ubunyobwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/06/2022 14:07
0


Menya akamaro ko kurya ubunyobwa ku buzima bwa muntu.



Ubunyobwa buzwiho kugira intungamubiri nyinshi kandi buribwa bukaranze, wabukoramo isupu, ndetse hari n’ababuhekenya ari bubisi. Nubwo abantu benshi bakunze kuburya gusa rimwe na rimwe ntibaba basobanukiwe akamaro bufitiye ubuzima bwa muntu. Urubuga Sante Plus Mag ruvuga ko abenshi bazi ko ubunyobwa bwongerera akanyabugabo igitsinagabo gusa ngo bufitiye ubuzima akamaro gakomeye.

Akamaro k’ubunyobwa ku buzima

-Ubunyobwa ni isoko ya za aside zo mu bwoko bwa omega-3. Muri zo twavuga linoleic acid, alpha-linoleic acid, eicosapentaneonic acid, n’izindi. Izi aside zose zizwiho kurinda kubyimbirwa no kuribwa, kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, kanseri y’amabere, iy’amara ndetse na kanseri ya prostate, izi aside kandi zinarinda rubagimpande, ibisazi (Schizophrenia), ndetse no kwibagirwa cyane (Alzheimer’s disease), no kudatuza.

-Ubunyobwa bukaranze ni isoko nziza ya zinc. Uyu mwunyungugu ugirira akamaro abagabo n’abagore nubwo akamaro kayo kaboneka cyane ku bagore kurenza abagabo. Zinc ifasha umubiri kwirinda ibyuririzi n’izindi mikorobe zibasira umubiri, mu gukorwa kwa DNA na RNA, mu gutuma twumva uburyohe, gukira kw’ibisebe no mu gukura k’urusoro mu nda, zinc inafasha kandi mu mikorere y’imisemburo igenga imyororokere (ubanza ariyo mpamvu bavuga ko ubunyobwa bwongera amasohoro), ikindi kandi ifasha urwagashya mu gukora no kurekura insulin.

-Ubunyobwa bubonekamo manganeze. Iyi izwiho gufasha umubiri mu gusohora imyanda no kurinda umubiri kuba wakangizwa n’uburozi buzanwa n’iyo myanda.

-Ni isoko ya za flavonoids zitandukanye. Muri zo harimo cryptoxanthin, carotene, lutein, resveratrol n’izindi. Izi zose zizwiho kurinda no kurwanya kanseri, indwara z’umutima, indwara ya Alzheimer, n’indwara y’imitsi . Binarinda kandi ubwandu bwaterwa na bagiteri n’imiyege.

-Ubunyobwa bukize k’umuringa. Umuringa ni ingenzi cyane mu ikorwa ry’amaraso, na collagene; iyi ikaba poroteyine y’ingenzi mu gusana umubiri.

Icyitonderwa

-Hari abantu bagira ubwivumbure(Allergies) ku bunyobwa n’ibibukomokaho. Ubwo bwivumbure ahanini buza nyuma y’akanya gato baburiye.

-Niba nyuma yo kuburya ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga:

-ibicurane bitunguranye

-Kwishimagura, kubyimbirwa no gutukura aho wishimye

-Kokera ku munwa no mu muhogo

-Impiswi, kuribwa mu nda, isesemi no kuruka

-Guhumeka insigane

Bitewe nuko bushobora kumutera ubwivumbure si byiza kubuha umwana utarageza umwaka avutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND