RFL
Kigali

Miss Umulisa wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational ntakitabiriye bitewe n’uko amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/06/2022 14:12
0


Umulisa Charlotte wagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational yagombaga kubera muri Poland ntakiyitabiriye bitewe n’uko amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yahagaritswe.



Uyu mukobwa abinyujije kuri konti ye ya instagram yifashishije ifoto afashe ikamba mu ntoki ze maze abwira abamukurikira ko ababajwe no kubamenyesha ko atazitabira amarushanwa y’ubwiza azaba uyu mwaka. Ni amagambo yanditse mu rurimi rw'icyongereza.

Ati: ’’Mbabajwe no kubamenyesha ko ntazashobora guhagararira igihugu cyanjye u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland ku ya 15 Nyakanga 2022 kubera uko ibintu bimeze muri iki gihe. Igihugu cyanjye cyafashe icyemezo cyo guhagarika amarushanwa y’ubwiza yose ndetse na ba Nyampinga bahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ni icyemeza cyafashwe  na Leta yu Rwanda".

Umulisa ntakitabiriye aya marushanwa

Uyu mukobwa yakomeje agira ati: ''Njye ku bwanjye ndisegura ku byabaye ariko nyuma ya byose turizera ibyiza. Nshimiye buri umwe ku bw'inkunga itagira ingano mutahwemye kunyereka, kugirango bigende neza. Ibintu byiza bigomba kubaho vuba. Harakabaho u Rwanda’’

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw'inteko y'umuco bubivugaho, twandikiye umuyobozi w'inteko y'umuco, Amb. Masozera tugira ngo tumubaze ku bijyanye n'amategeko ari gutegurwa ku marushanwa y'ubwiza mu Rwanda ntiyasubiza, gusa turakomeza kugenda tubakurikiranira.

Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici yagombaga  guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International 2022 rizabera muri Pologne.

Irushanwa rya Miss Supranational rigiye kuba ku nshuro ya 13. Kuri iyi nshuro abakobwa bazitabira bose bamaze gutangazwa, gusa nyuma abakobwa bamwe na bamwe bakaba bari bataratangazwa.

U Rwanda rwatangiye kwitabira iri rushanwa mu mwaka wa 2012. Irushanwa ry’uyu mwaka rizasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022 nyuma y’ibyumweru bibiri bazaba bamaze mu mwiherero bakora ibikorwa bitandukanye. Iri rushanwa ribera muri Pologne.

Miss Umulisa ni we wari guhagararira u Rwanda

Miss Supranational asanzwe aba muri Pologne







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND