RFL
Kigali

Tennis: Bwa mbere, u Rwanda rugiye kwakira Irushanwa Nyafurika

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:27/06/2022 16:30
0


U Rwanda ruritegura kwakira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Tennis rizwi nka “The Davis Cup Africa Zone Group IV’’, rizabera mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2022.



Ni irushanwa rizahuriramo abakinnyi 50 bo mu bihugu icyenda byo muri Afurika, rikaba riteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ya 4-9 Nyakanga 2022. Amateka azaba yanditswe kuko ari inshuro ya mbere rizaba ribereye mu gihugu cyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batanu ndetse kuri ubu batangiye umwiherero, aho bari gukorera imyitozo muri IPRC Kigali.

Abakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda barimo Karenzi Bertin, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest, Muhire Joshua na Hakizumwami Junior.

Bakazaba bari kumwe n’umutoza mukuru Rutikanga Sylvain; yungirijwe na Aimable Mbejuru ushinzwe Ubuzima bw’Abakinnyi na Niyinkunze Jean Paul ushinzwe ibijyanye no Kubongerera Ingufu.

Ibihugu bizahurira mu Rwanda biri mu cyiciro cya kane, bizaba byishakamo ikizashyirwa mu cya gatatu. Mu gihe cyakwitwara neza kikaba cyanakomeza kugera mu cya mbere, kiba kirimo ibihugu bikomeye ku Isi muri Tennis.

I Kigali hazakinira ibihugu birimo u Rwanda, Angola, Botswana, Congo Brazzaville, RDC, Sudani, Tanzania, Togo na Uganda.

Usibye itsinda ry’ibihugu icyenda bizakinira mu Rwanda, hari ibindi umunani biri muri Cameroun.

U Rwanda rugiye gukina iri rushanwa rushaka gusubira mu cyiciro cya gatatu rwagezemo nyuma yo kwitwara neza, rukaba urwa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis ya “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville ariko rukaza gusubira mu cya kane mu mwaka wakurikiyeho.

Hakizumwami mu bakinnyi 5 bazahagararira u Rwanda muri “The Davis Cup Africa Zone Group IVl”





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND