Perezida Paul Kagame yashimye buri wese wagize uruhare ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri
konti ya Twitter, kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ashima
abagera ku 4000 ‘bifatanyije natwe muri #CHOGM2022’. Uhereye ku bayobozi
bagenzi be.
Perezida Kagame yavuze ko “Byari
ishema kubakira mwese [Abitabiriye iyi nama] mu Rwanda kugira ngo dushimangire
ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango
wa Commonwealth’.
Yaboneyeho kwifuriza urugendo ‘rwiza’
abayobozi n’abandi batangiye gusubira mu bihugu byabo.
Umukuru w’Igihugu yashimye kandi
abafashije mu migendekere myiza y’iyi nama, uhereye ku bashinzwe umutekano kugeza ku
Abanyarwanda bitanze kugira ngo iyi nama igende neza.
Yanditse ati “Ndashimira abafashije
mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi
hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze
kugira ngo #CHOGM2022 igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema
igihugu!”
Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali muri Kamena 2020, isubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19.
Kuva u Rwanda rwakwemererwa kwakira
iyi nama, rwatangiye imyiteguro irimo nko kubaka ibikorwaremezo birimo gusana
imihanda, kubaka imihanda mishya, kuganira ku migendekere y’inama, gushyiraho
hoteli zizakira abashyitsi, ubukangurambaga kuri iyi nama, gushishikariza
abikorera kuyibyaza umusaruro, n’ibindi. Ni inama iri ku rwego rwo hejuru.
Iyi nama yabaye kuva ku wa 20 Kamena
kugeza ku wa 25 Kamena 2022.
Commonwealth igizwe n’abaturage basaga miliyari 2.5. U Buhinde ni cyo gihugu gifite abaturage benshi mu bibarizwa muri uyu muryango, kuko gifite miliyari 1.4.
Ni mu gihe Nauru ari cyo
gihugu gifite abaturage bacye, kuko gifite abakabakaba ibihumbi 13.
Afurika ni wo mugabane ufite ibihugu
byinshi muri Commonwealth, kuko harimo ibihugu 19.
Intego z’uyu muryango ni Iterambere, Demokarasi, n'Amahoro. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.
Ku wa 25 Kamena 2022, nibwo inama ya CHOGM yaberaga mu Rwanda yasojwe
Kuri ubu, Perezida Kagame yatangiye
kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y'imyaka ibiri
TANGA IGITECYEREZO