RFL
Kigali

Umunyarwenya Eric Omondi yageze i Kigali yitabiriye Seka Live-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2022 13:44
1


Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya ‘Seka Live’ giteganyijwe kuba ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022.



Uyu munyarwenya wamamaye mu biganiro bitandukanye, yageze ku kubiga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri iki Cyumweru, ahagana saa tanu z’amanywa.

Yakiriwe n’abarimo Nkusi Arthur washinze Arthur Nation, ari nayo itegura ibitaramo bya ‘Seka Live’, n’abandi.

Omondi ni we munyarwenya mukuru mu gitaramo cya ‘Seka Live’ iherekeza ukwezi kwa Kamena 2022, ahuriramo n’abarimo Herve Kimenyl Babu, Rusine Patrick, Merci na Zaba Missed Call.

Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 15,000 Frw muri VIP. Igitaramo kirabera kuri M Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bigiye kubera kuri Hotel iri mu zakiriye inama zishamikiye kuri CHOGM.

Ni ku nshuro ya kabiri kandi umunyarwenya Rusine Patrick agiye kugaragara muri Seka Live yikurikiranye, kuko aherutse kwemeza abantu muri Seka ya Gicurasi.

Nkusi Arthur aherutse kubwira INYARWANDA ko bongeye gutumira Rusine muri Seka Live, biturutse ku busabe bw’abafana. Avuga ko ari nako byagenze kuri Eric Omondi.

Omondi yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 21 Werurwe 2019. Ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye. Ni umunyarwenya w’umukozi udakunda kwitwa ‘ususurutsa abandi’, ahubwo avuga ko ari umuganga.

Mu mashuri yaranzwe n’urusaku, atungurana mu kiganiro cyo kuri televiziyo ‘The Churchill show’. Kuva ubwo yatangiye kwamamara, atumirwa mu bitaramo by’urwenya nka “African Kings of Comedy” yo muri Nigeria.

Uyu mugabo akunze kurangwa n’ibikorwa bitungura benshi, ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n’umukunzi we n’ibindi byinshi bituma buri gihe akurikirwa.

Yize itumanaho muri Kaminuza yo muri Nairobi, ajya kwimenyereza umwuga kuri NTV yakozeho ibyumweru bibiri. Omondi yigeze kuvuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yakoze inkuru imwe, abwirwa ko atari umukozi mwiza kandi ko atujuje ibyo Televiziyo yari ikeneye.

Nyuma y’umwaka umwe yabonye akazi kuri KTN,  akora ikiganiro cy’urwenya ‘Hawaya’. Avuga ko igihe yamaze kuri KTN yatumye arushaho kwiyungura ubumenyi, mu mwuga we wo gutera urwenya.

Eric Omondi yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live

Omondi yakiriwe n’abarimo Nkusi Arthur washinze Arthur Nation-Aha ni ku kibuga cy'indege

Omondi uri mu banyarwenya bakomeye yaherukaga i Kigali muri Seka Live ya Werurwe 2019 


Ubwo Eric Omondi yaganiraga na Nice Bundandi [Uri ibumoso] ndetse na Nkusi Arthur [Uri iburyo]


Igitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri iki Cyumweru




Impano ya Eric Omondi yamuritswe n'ikiganiro 'Churchill Show' cyamamaye cyane muri EAC 


Eric Omondi amaze iminsi arikoroza ahanganye n'abahanzi barimo Sauti Sol, Harmonize n'abandi

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ni jacky1 year ago
    turamwishimiye peee





Inyarwanda BACKGROUND