Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya ‘Seka Live’ giteganyijwe kuba ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022.
Uyu munyarwenya wamamaye mu biganiro
bitandukanye, yageze ku kubiga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri iki Cyumweru, ahagana saa
tanu z’amanywa.
Yakiriwe n’abarimo Nkusi Arthur
washinze Arthur Nation, ari nayo itegura ibitaramo bya ‘Seka Live’, n’abandi.
Omondi ni we munyarwenya mukuru mu
gitaramo cya ‘Seka Live’ iherekeza ukwezi kwa Kamena 2022, ahuriramo n’abarimo Herve
Kimenyl Babu, Rusine Patrick, Merci na Zaba Missed Call.
Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya
isanzwe na 15,000 Frw muri VIP. Igitaramo kirabera kuri M Hotel guhera saa kumi
n’ebyiri z’umugoroba, ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bigiye kubera kuri
Hotel iri mu zakiriye inama zishamikiye kuri CHOGM.
Ni ku nshuro ya kabiri kandi
umunyarwenya Rusine Patrick agiye kugaragara muri Seka Live yikurikiranye, kuko
aherutse kwemeza abantu muri Seka ya Gicurasi.
Nkusi Arthur aherutse kubwira
INYARWANDA ko bongeye gutumira Rusine muri Seka Live, biturutse ku busabe
bw’abafana. Avuga ko ari nako byagenze kuri Eric Omondi.
Omondi yaherukaga i Kigali muri Seka
Live yabaye ku wa 21 Werurwe 2019. Ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri
Televiziyo zitandukanye. Ni umunyarwenya w’umukozi udakunda kwitwa ‘ususurutsa
abandi’, ahubwo avuga ko ari umuganga.
Mu mashuri yaranzwe n’urusaku, atungurana mu kiganiro cyo kuri televiziyo ‘The Churchill show’. Kuva ubwo yatangiye kwamamara, atumirwa mu bitaramo by’urwenya nka “African Kings of Comedy” yo muri Nigeria.
Uyu mugabo akunze kurangwa n’ibikorwa
bitungura benshi, ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n’umukunzi
we n’ibindi byinshi bituma buri gihe akurikirwa.
Yize itumanaho muri Kaminuza yo muri Nairobi, ajya kwimenyereza umwuga kuri NTV yakozeho ibyumweru bibiri. Omondi yigeze kuvuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yakoze inkuru imwe, abwirwa ko atari umukozi mwiza kandi ko atujuje ibyo Televiziyo yari ikeneye.
Nyuma y’umwaka umwe yabonye akazi
kuri KTN, akora ikiganiro cy’urwenya ‘Hawaya’. Avuga ko igihe yamaze kuri KTN
yatumye arushaho kwiyungura ubumenyi, mu mwuga we wo gutera urwenya.
Eric Omondi yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live
Omondi yakiriwe n’abarimo Nkusi Arthur washinze Arthur Nation-Aha ni ku kibuga cy'indege
Omondi uri mu banyarwenya bakomeye yaherukaga i Kigali muri Seka Live ya Werurwe 2019
Ubwo Eric Omondi yaganiraga na Nice Bundandi [Uri ibumoso] ndetse na Nkusi Arthur [Uri iburyo]
Igitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri iki Cyumweru
Impano ya Eric Omondi yamuritswe n'ikiganiro 'Churchill Show' cyamamaye cyane muri EAC
Eric Omondi amaze iminsi arikoroza ahanganye n'abahanzi barimo Sauti Sol, Harmonize n'abandi
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO