RFL
Kigali

Niyo Bosco na Symphony Band bataramiye ku Gisimenti, abafana bataha badashize inyota y'umuziki wa Live

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/06/2022 7:46
0


Abanyempano mu gucuranga no kuririmba umuziki bagize Symphony Band bafatanyije na Niyo Bosco kugabanyiriza abafana inyota y'umuziki wa 'Live' ariko igitaramo cya 'Kigali People's Concert' kirangira abafana bagaragaza ko bakinyotewe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, i Remera mu gace k'imyidagaduro ka Gisimenti habereye kimwe mu bitaramo bya Kigali People's Concert, cyihariwe n'umuziki wa 'Live' cyitabirwa n'abafana benshi bavuye imihanda yose.

Ni mu rwego rwo kwakira ngo kwishimira abitabiriye inama ya CHOGM ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth, ikomeje kubera i Kigali.


Mu gihe cy'igitaramo, kubona inzira cyangwa akayira gato kanyura hagati y'abantu byari ingorabahizi, kuko bari benshi cyane kandi babyinira hejuru indirimbo zacuranzwe zikanaririmbwa na Symphony Band kimwe na Niyo Bosco.

Nzeyimana Luckman 'Lucky' usanzwe ari umunyamakuru wa RBA ni we wari uyoboye ibi birori, aho yari anafite itsinda ry'abakunzi be bamuririmbaga bati "Lucky wacu, Lucky wacu.." na we abemerera kuzabataramira kugeza iminsi ya CHOGM irangiye.

Ahashyira i Saa 22:00, nibwo abagize Symphony Band bahamagawe ku rubyiniro, banyeganyeza abafana, bifashishije indirimbo zibyinitse, bahereye ku zikunzwe muri Nigeria ndetse n'izabo bwite.


Symphony Band

Indirimbo bise 'Respect' bakoranye na Nel Ngabo ndetse na Igor Mabano mu mwaka ushize, iri mu zanejeje abafana cyane, bituma Symphony Band isabwa n'abataramyi kwiyongeza umwanya wo kuwo yari igenewe, basoza bacuranga inidirimbo zo muri America nka Yeah×3 ya Chriss Brown n'izindi.

Nyuma ya Symphony Band, Niyo Bosco n'ikipe imufasha gucuranga bahawe ikaze ku rubyiniro, bagaragarizwa ubwuzu bwinshi n'abafana, byatumye Niyo Bosco agira umwanya munini wo kujya acecekesha ibyuma akaririmbana n'abafana be.

Niyo Bosco usanzwe afite ubumuga bwo kutabona ariko akaba umuhanga mu gucuranga umuziki w'ubwoko bwose, yaririmbye yambaye Amadarubindi (Lunettes) nk'uko akunze kubikora, anabanza kuririmba yicaye ku ntebe imbere y'abamufasha gucuranga.

Niyo Bosco aririmba yatangiye asubiramo indirimbo 'Everything's Gonna Be Alright' yakozwe na Bob Marley afatanyije na The Wailers, ahabwa ikaze n'abafana be bagaragaje kwishimira amajwi ayunguruye yumvikanaga.


Niyo baje kumuhagurutsa

Niyo yakurikijeho indirimbo ze; Ishyano na Piyapuresha, aho yagendaga anyuzamo akanaganiriza abafana. Hari aho yagize ati "Imbere yanjye ndabizi ko hari abantu n'inyuma yanjye ndabizi ko hari abantu, ndashaka kumenya ko muhari koko." Abasaba kwikiriza intero z'indirimbo ze.

Nyuma y'aho, yaririmbye izo yise; Urugi, Seka na Ubigenza ute, asoza kuririmba ahayinga i Saa 00:25, abafana bakigaragaza ko bakeneye kumva indirimbo ze zakuruye amarangamutima ya benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu, nabwo ibitaramo bya Kigali People's Festival bizakomereza i Nyamirambo n'i Remera, aho biteganijwe ko abazataramira ku Gisimenti bazaririmbirwa na Papa Cyangwe, Platini ndetse na Mico The Best.




Symphony Band yari tayari

Abafana bari benshi



Niyo Bosco yishimiwe bikomeye


AMAFOTO: Rwigema Freddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND