RFL
Kigali

Kirehe: Hatashywe isoko rizakorwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/06/2022 17:46
0


Kuwa 23 Kamena 2022 ku mupaka wa Rusumo mu karere Kirehe hatashywe isoko mpuzamipaka rizorohereza abanyarwanda n'abanyatanzaniya baturiye uwo mupaka kubona ibicuruzwa hafi yabo no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.



Abaturage baturiye umupaka wa Rusumo by'umwihariko abatuye imirenge ya Nyamugali na Kigarama, bavuga ko isoko mpuzamipaka ryafunguwe ku mugaragaro, rizorohereza abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya muri Tanzaniya guhahirayo.

Uwamahoro Clementine, umuturage utuye mu murenge wa Kigarama yabwiye InyaRwanda.rw ko isoko mpuzamipaka ryafunguwe rigiye kubaruhura ingendo bakoraga bajya mu bihugu cya Tanzaniya.

Yagize ati: "Iri soko turaryishimiye kuko tugize amahirwe y'uko tutazazongera gukora urugendo rurerure tujya guhaha muri Tanzaniya. Ubu turizera ko ibyo twajyaga dusanga Tanzaniya bazabituzanira hano kandi natwe rizaduteza imbere kuko umusaruro wacu abo hakurya bazajya babibona muri isoko kuko ni riri hafi yacu twese."

Uwera Phiona wungirije umuyobozi w'urugaga rw'abikorera (PSF) mu karere ka Kirehe,avuga ko iri soko mpuzamipaka rizafasha abaturiye umupaka wa Rusumo kwiteza imbere.

Ati" Niba hari igikorwa cyari mu bikorwa bikenewe ni iri soko, hari uburyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwakorwaga mu kavuyo kubera kutagira isoko, ariko ubu uzajya akenera igicuruzwa cyo mu kindi gihugu kimwe azajya akibona mu buryo butamugoye". 

"Uyu mupaka wa Rusumo unyuzwaho ibicuruzwa byinshi byinjira hano mu gihugu Nyamata ugasanga abaturage bawuturiye nta mahirwe bari bafite yo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubu tukaba noneho tubonye amahirwe yo gukora ubu bucuruzi tukiteza imbere."

CG Gasana Emmanuel guverineri w'intara y'Iburasirazuba, yasabye abaturiye umupaka wa Rusumo kubyaza umusaruro iryo soko bahawe.

Yagize ati: "Nagira ngo nanjye nshimire igihugu cyacu gikunda abaturage ,Iri soko ni igikorwa cyiza ryubatswe kugira go hakorwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Umucuruzi akeneye gukorera ahantu heza nkuko mubona iri soko, biratanga ikizere ku bucuruzi bwambukiranya imipaka no guhahirana n'abaturage bo mu ntara duturanye muri Tanzaniya".

"Tugiye kureba uko twafatanya n'abayobozi bagenzi bacu bo muri Tanzaniya kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugende neza. Aya mahirwe mugomba kuyabyaza umusaruro murabizi Kirehe, yagizwe umujyi wunganira Kigali mugomba kugira ibikorwa nk'ibiri i Kigali.

Isoko mpuzamipaka rya Rusumo ryuzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyani enye z'amafaranga y'u Rwanda rikaba rigizwe n'ibyumba 200.


Iri soko mpuzamipaka ryatashywe kuri uyu wa 23 Kamena 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND