RFL
Kigali

Social Mula na Bull Dogg babimburiye abandi mu bitaramo bya 'Big Show' byateguwe na SKOL - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/06/2022 8:31
0


Ku mugoroba wo ku ya 23 Kamena, abahanzi Nyarwanda; Social Mula na Bull Dogg, babimburiye abandi mu bitaramo byiswe Big Show byateguwe n'uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL, byatangiriye i Remera mu gace k'imyidagaduro ka Gisimenti.



Uruganda rwa SKOL rwateguye uruhererekane rw'ibitaramo bizamara iminsi ine, hagamijwe kwakira no gusurutsa abantu muri iki gihe i Kigali hari kubera inama ya CHOGM ihuza Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (Commonwealth).

Ku munsi wa mbere w'ibitaramo, ibirori byatangiye ahagana i Saa 18:00 z'umugoroba, ahari hashyizwe urubyiniro rutatse amabara ya SKOL ndetse hafi y'aho hari ibyo kunywa bya SKOL bitandukanye birimo ibisembuye n'ibidasembuye kimwe n'amazi ya Virunga.


MC Brian ni we wayoboye ibi birori, bitangira hacurangwa umuziki wo mu bihugu bitandukanye, higanjemo uwo mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo muri Africa y' u Burengerazuba.

Uko amasaha yajyaga imbere niko abitabiriye ibirori biyongeraga baturutse imihanda yose, ari na ko umuziki wahinduranywaga na DJ, mu gihe MC Brian we yateguzaga abafana kwakira Social Mulla na Bull Dogg bari abahanzi b'umunsi.

Ahagana i Saa 22:00, Social Mulla yakiriwe ku rubyiniro, atangira aririmba indirimbo ze zituje zizamura amarangamutima ya benshi, ari zo; Abanyakigali, Ma Vie, Ku ndunduro n'iyo yise Lale.


Social Mula

Hagezweho umwanya wo kuririmba indirimbo zibyinitse, Social Mula atangirira kuri 'Bambe' yakoranya na Papa Cyangwe, akurikizaho 'Stamina' yakoranye na Nyakwigendera DJ Miller, mbere yo kuririmba Duse Mama yahagurukije abari bicaye bakabyina.

Nyuma yo kuririmba kwa Social Mula, MC Brian wari uyoboye ibirori yahamagaye Bull Dogg ku rubyiniro, abakunzi ba Hip Hop bari benshi bagaragaza kumwishimira kuva atangiye kuririmba kugeza asoje.

Bull Dogg yahereye ku ndirimbo yise Super Kemo ndetse na Kemo Style ziri kuri Album aherutse gushyira hanze yise 'Kemotherapy'.


Bull Dogg

'Budda' nk'uko abafana bamwita, yakurikijeho iyo yise 'Nk'umusaza' ayirimbana n'abafana berekanye ko bazi amagambo ayirimo, mbere yo kuririmba 'Mood' yakoranye na B-Threy, iyo yise 'i Ndera' ndetse na 'Cinema' yasorejeho ayisabwe n'abafana be.

Kuri uyu wa Gatanu, Ibitaramo bya Big Show birakomereza ku Gisimenti, aho abitabira bakirizwa indirimbo zikunzwe z'abasore bo muri Trappish mu gitaramo cyahawe izina rya 'Trappish Night'.



Social Mulla yikuye ikote



Ibyo kunywa bya SKOL byageraga ku bafana


Bull Dogg yishimiwe

Ibinyobwa bya SKOL byari hose

IBYISHIMO BYARI BYOSE KU BITABIRIYE IKI GITARAMO

"

BULL DOGG YAHAGURUKIJE ABANTU KU GISIMENTI



KU GISIMENTI BATUBWIYE UKO BAKIRIYE INAMA YA CHOGM IRI KUBERA I KIGALI



AKARI KU MUTIMA WA SOCIAL MULA NA BULL DOGG NYUMA YO GUTARAMIRA ABANTU MURI CHOGM KU GISIMENTI



AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael

VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND