RFL
Kigali

Inama zagufasha kwirinda kurwara igifu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2022 10:05
0


Menya inama zagufasha kwirinda uburwayi bw’igifu



Igifu ni indwara iterwa n’agakoko ka Bagiteria (bacteria) bita « Helicobacter pylori, ishobora guterwa na none n’imiti yitwa Aspirine na Ibuprofen ikoreshejwe igihe kirekire.

Igifu ni imwe mu nyama zo munda zifite umumaro munini mu rwungano ngogozi. Igifu gikunze kwibasirwa n’uburwayi butandukanye bushobora no guturuka ku mpamvu zitandukanye nko kunywa inzoga nyishi cyane, gukoresha amako y’imiti yangiza igifu igihe kirekire(NSAIDS) urugero:

 ubuprofen , infection(urugero: helicobacter pylori), acide nyinshi yo mu gifu,... hari n’igihe gishobora kurwara nyuma yo kuba warabazwe, ikibazo cy’indurwe, n’izindi zinyuranye. Uburwayi bw’igifu bubamo amoko agera muri 17 anyuranye.

Ibimenyetso rusange by’indwara z’igifu

Urubuga Medical News Today rutangaza ko uburwayi bw’igifu bukunze kugaragarira mu bimenyetso byinshi, ariko mbere ya byose tubabwire ko gikunze guterwa no kutubahiriza gahunda yo kurya (kuryagagura), ibinyobwa bikarishye, uburozi ubwo ari bwo bwose, ibihumyo byica, n’ibindi.

Muri rusange kigaragazwa n’iseseme, kuremererwa mu gifu, gucika intege, gukunda kubira ibyuya, gukora nabi kw’igifu nyuma yo kurya, kuribwa mu gifu, kuruka amaraso, guhitwa, kugira inyota cyane, kumagara ururimi, isepfu idakira. Iyo ari gastrite chronique, bikunze kwibasira abarwaye igituntu na diyabete.

Inama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’igifu

- Jya unywa amazi buri gitondo uko ubyutse, na buri gihe mbere y’igaburo hasigaye iminota 30. Ni ukuvuga ko gahunda nziza yo kunywa amazi ari inshuro 3 ku munsi (mu gitondo, ku manywa na nimugoroba). Ni ibirahuri 6 (litiro n’igice), 2 mu gitondo, 2 ku manywa na 2 nimugoroba. Urugero rw’amazi rurenze aho ruterwa n’ikirere urimo (gishyuha cyangwa gikonja), imirimo wakoze cyangwa urugendo wakoze.

- Ntukarye hatararangira amasaha nibura 6 nyuma y’igaburo ribanza, ni yo gahunda y’imikorere myiza y’ igifu.

- Nyuma yo gufata igaburo rya mu nimugoroba, ujye wirinda kuryama hatarashira nibura amasaha 2 n’igice. Ni bwo igifu kiba kimaze kunogereza ibyo wariye, hasigaye kubyohereza mu mara buhoro buhoro kugira ngo na yo abinogereze no kubivanga n’imisemburo ikenewe, no kubinyunyuzamo ibya ngombwa umubiri ukeneye. Kuryama ayo masaha atarashira, kuri bamwe ni yo ntandaro yo kurotaguzwa (kenshi inzozi mbi), kurara ushikagurika, kubyuka uremerewe mu mutwe no mu zindi ngingo kandi ukinaniwe, n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND