Minisitiri Kamina Johnson Smith inararibonye n’umuhanga mu mategeko ari mu bakandida biyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commononwealth, mu matora ateganijwe i Kigali muri iki cyumweru cy’inama ya CHOGM2022.
Madamu Kamina Johnson Smith ni umunyamategeko w’umunyamwuga wakoze
mu rukiko rwa Jamaica mu gihe kingana n’imyaka 15. Mu mwaka wa 2014 yafunguye
ikompanyi ye y’abanyamategeko ahita anayibera Umuyobozi Mukuru.
Kuwa 07 Werurwe 2016 yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi
bwambukiranya imipaka muri Jamaica.
Mu Ukuboza 2009 Johnson yagizwe Senateri wa Guverinoma naho mu wa
2012 aba umu Senateri utavuga rumwe na Guverinoma mu Nteko ya Sena. Yaje
kugirwa Umuvugizi w’Uburezi n’Urubyiruko muri Gashyantare 2015.
Na none kandi inshingano ze nka Minisitiri zagize uruhare
rukomeye mu miyoborere, uburezi, ku rubyiruko
kimwe n’uburinganire n’iterambere. Yabashije guhuza ibikorwa by’Inteko
Ishingamategeko biganisha ku miyoborere myiza, agira uruhare mu iterambere ry’abakobwa
batwita bakanibaruka inda imburagihe.
Johnson kandi yatumye amavugurura arebana n’ihohoterwa rikorerwa
abari, abategarugori n’abana anatuma hashyirwaho uburyo buboneye bw’imibereho y’abasheshakanguhe
n’abafite ubumuga.
Mu masomo Johnson afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya
Kaminuza mu mategeko yakuye muri Kaminuza imwe yo mu murwa mukuru w’u
Bwongereza London. Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yagisoreje mu ishami ry’Ubugeni
muri West Indies.
Yagiye kandi akora amahugurwa atandukanye mu birebana n’amategeko
mpuzamahamga, yanihuguye mu birebana na dipolomasi n’ibiganiro mpuza gahunda ya
Kaminuza ya Harvard.
Siho honyine kuko yanize mu ishuri ry’Amategeko rya Norman Manley
agasozanya amanota yo hejuru akambikwa umuhate akahagararira iri shuri mu marushanwa
y’abanyamategeko yabereye muri Trinidad na Tobago muri Malysia.
Kubera amavugururwa kandi yagiye atuma abaho mu birebana n’Uburezi
nka Minisitiri byatumye agirirwa icyizere cyo kuba umwe mu bajyanama b’umushinga
ukomeye mu burezi bwa Jamaica uzwi na iLead Education naho urebana n’impindka
mu burezi.
Yagize kandi uruhare mu ishyirwaho n’ishyirwamubikorwa ry’imishinga inyuranye mu gihugu imbere no hanze yacyo nk'uwo kurebera hamwe uburyo bw’ikoreshwa ry’amudasobwa n’amurandasi ku bana buboneye, mu ishyirwaho ry’ibigo by’amudasobwa hirya no hino n’ibindi.
Johnson ni umwe mu bahanga mu birebana n’ibiganiro mpaka. Mu gihe cy’icyorezo cya COVID19 yagize uruhare mu mibereho y’abari bageraniwe.
Yavukiye mu gace ka St Andrew muri Jamaica, arubatse akunda gusoma, gukina, kubyina no gukora yoga.
Minisitiri Johnson ahamanya n’umutima ko iminsi myiza y’igihugu
cya Jamaica iri bugufi kandi ko azagira uruhare mu gutuma iki gihugu kiyigeramo.
Yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa
Commonwealth muri London akaba ari no mu bahabwa amahirwe yo kuba yasimbura Madamu
Patricia Scotland Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango.
Amahirwe ya Johnson ashingiye ku kuba kugeza ubu Patricia akomeza
kugeza ashinjwa ibirego byo gukoresha umutungo w’uyu muryango nubwo bwose, gusa ibi
birego yakomeje kubihakana.
Patricia nawe ari kwiyamamariza kongera kuba Umunyamabanga w'uyu muryango
mu matora agomba kubera i Kigali muri iki cyumweru. Bitewe n’icyorezo
manda ya mbere ya Patricia yyabaye ndende iba imyaka 6 aho kuba imyaka 4, gusa aracyemerewe
kwiyamamariza iya kabiri y’imyaka 4.
Minisitiri Johonson Smith ni Umukandida ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa Commononwealth
Ari mu bashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM2022 ishobora no gusiga imugize Umunyamabanga mushya wa Commonwealth
Ni inararibonye n'intiti mu by'amategeko
TANGA IGITECYEREZO