BePawa
ATHF
Kigali

Kendall Jenner yatandukanye na Devin Booker bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2022 8:20
0


Kendall Jenner yatandukanye na Devin Booker wari umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri.



Umunyamidelikazi Kendall Jenner ukomoka mu muryango w'ibyamamare w'aba Kardashians-Jenner yatandukanye n'umukinnyi wa Basketball, Devin Booker, bari bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo. Ibi byatangajwe n'ibinyamakuru by'imyidagaduro bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo TMZ, People Magazine hamwe na Page Six.

Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko amakuru aturuka mu nshuti za hafi ya Kendall Jenner avuga ko Kendall Jenner yafashe umwanzuro wo gutandukana na Devin Booker kuko yabonaga badahuje icyerekezo.

Uyu mwanzuro akaba yarawufashe nyuma y'aho we na Devin batashye ubukwe bwa mukuru we Kourtney Kardashian bwabereye mu Butaliyani aho bagaragaye bagirana ibihe byiza gusa basubira i Los Angeles bagatandukana.

Kendall Jenner na Devin Booker bagiranye ibihe byiza mu rukundo

People Magazine yatangaje ko gutandukana kwa Kendall Jenner na Devin Booker bari bamaranye imyaka hafi 3 byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z'uku kwezi biturutse ku kiganiro Kendall Jenner yagiranye na murumuna we Kylie Jenner ubwo yamubwiraga ko nawe yifuza kubyara vuba gusa bikaba bidashoboka kuko we n'umukunzi we Devin Booker hari ibyo batumvikanaho.

Iki kiganiro cyerekanywe muri filime The Kardashians yerekana ubuzima bw'umuryango wabo. Kuri ubu Kendall na Devin batandukanye haburaga igihe gito ngo buzuze imyaka 3 bakundana.

Kendall Jenner na Devin Booker batandukanye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND