RFL
Kigali

Neptunez Band yanyuze abataramyi, Chriss Eazy nawe yemeza abafana ku Gisimenti - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/06/2022 2:42
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kanama, hakomeje ibitaramo bya Kigali People's Festival, aho Neptunez Band na Chriss Eazy bafatanyije n'aba-DJ gususurutsa abasohokeye muri 'Car Free Zone' yo ku Gisimenti i Remera.



Igitaramo cyo kuri uyu wa Gatatu, cyayobowe na Nzeyimana Luckman 'Lucky' usanzwe akorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru mu biganiro by'imyidagaduro, akanaba umwe mu bayobora ibirori (MC) bakunzwe mu Rwanda.

DJ Papson na DJ Didyman nabo bakunzwe mu mwuga wo kuvanga imiziki, nabo banyeganyeje abitabiriye ibi birori, aho bakoreshaga uburyo bwo kuvanga imiziki yo mu bihugu bitandukanye ariko yiganjemo iyo muri Africa.

Mu birori byatangiye i Saa 19:00, MC Lucky yatanze umwanya ku biyumvamo impano zo kuririmba no kubyina, ahabaye kurushanwa mu byiciro byombi, uhize abandi akegukana igihembo cy'amafaranga 20.000FRW.


MC Lucky n'ababyinnyi

Nyuma y'amarushanwa y'abanyempano, Neptunez Band yahawe umwanya abayigize bacuranga banaririmba indirimbo 12 zari mu ndimi ndetse n'injyana zitandukanye zirimo R&B, Reggae, AfroBeat n'izindi.

Indirimbo Neptunez yaririmbye zikishimirwa kurusha izindi, twavuga nka; Ai Se Eu te pego ya Michael Teló, One love ya Bob Marley, Love Nwantinti ya CKay, At my worst Pink Sweat na Khelani na Just the way you are ya Bruno Mars.

Indirimbo zo mu rurimi rw'ikinyarwanda zaririmbwe na Neptunez Band ni 'Nyamibwa y'Igikundiro' yahimbwe na Nkurunziza François mu kinyejana cya 20 ndetse na 'Uzandabure' ya Bruce Melody imaze imyaka 9 izwi.


Nyuma ya Neptunez Band, Umuhanzi akabana n'utunganya amashusho, Chriss Eazy yahawe umwanya wo kuririmba, agaragarizwa urukundo n'abafana benshi bari basohokeye ku Gisimenti.

Chris's Eazy yerekanye ko nta gushidikanya ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ndetse aza hafi cyane ku rutonde rw'abakoze indirimbo zinogeye amatwi mu bihembwe bibiri bya mbere by'umwaka wa 2022.

Eazy aririmba yatangiriye ku ndirimbo yise 'Fasta' nyuma yo gusaba abafana be gusubiramo gatatu ijambo 'Ewaaana' rikunda kumvikana nk'ikirango mu ndirimbo ze zakozwe mu bihe bya vuba.


Chris's Eazy arakunzwe bikomeye

Nyuma y'aho, Chriss Eazy yabajije niba hari abafana b'injyana HiHop yahoze akora, abasaba kujyanisha na we mu ndirimbo 'Ese urabizi' aho basubizaga bati 'Ntabwo mbizi'.

Yakurikijeho kuririmba, 'Amashu' mbere yo gusoreza kuri 'Inana' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1 n'ibihumbi 400, mu by'umweru bitatu imaze ishyizwe ahagaragara.

Ubwo Chriss Eazy yaririmbaga indirimbo ya nyuma, abakobwa b'ikimero bamugaragarije urukundo, bava mu myanya igenewe abafana, bamusangana n'ababyinnyi be ku rubyiniro, bafatanya gususurutsa abafana, mbere y'uko igitaramo gisoza i Saa 00:10'.






Abafana banyuzwe








Abafana ba Chris's Eazy bamubyinishije


AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND