RFL
Kigali

P-Fla yanejeje abitabiriye igitaramo cya CHOGM abibutsa ko MC Mahoni Boni avuka muri Biryogo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2022 1:29
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, P-Fla niwe wari utahiwe mu Biryogo mu bitaramo byiswe Kigali People's Festival' aho yataramiye abitabiriye, abaririmbira indirimbo zisaga 12.



Wari umunsi wa gatatu w'ibitaramo karundura mu Gisimenti ndetse no mu Biryogo, nka hamwe mu hantu hari kubera ibitaramo byiswe Kigali People's Festival' bigamije gususurutsa abitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM.

Ibi bitaramo byatangiye tariki 20 Kamena,  Inyamirambo ahazwi nko mu Biryogo hatangirana n'umuhanzi Mico the Best bucyeye bwaho Riderman aba ariwe utwika urubyiniro. Kuri uyu wa gatatu hari hatahiwe umuhanzi P-Fla, umwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka yatambutse mu njyana ya Hipapu (Hip hop).

P-Fla niwe wari utegerejwe na benshi 

Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 18:00, abashyushyarugamba nka; MC Musebeyi na MC   Gasumari baryohereje abantu karahava bafatanyije na DJ Theo wavangaga indirimbo zitandukanye, haba izo mu Rwanda na hanze yaho. P-Fla uvuka mu Biryogo ahabereye igitaramo, yinjiye ku rubyiniro ku isaha ya saa 21:45 aho yatangiranye indirimbo yatangiriyeho inganzo ye y'injyana ikunzwe n'urubyiruko ati"Ntuzankinishe”


Nyuma y'iyi ndirimbo, P-Fla yatangiye kuririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe mubyo bita injyana y'umujinya zirimo; Ibihe, Urugamba, Manamfasha, Imva na nyirayo, 

 Impano, Menya ibyawe, Zahabu, Naguhaye imbaraga, akabindi kumurozi, Nakuka ntagupfa, asoreza ku ndirimbo bita ingwatira yakoranye na Kamichi.

Izi ndirimbo zose zanyuze abari bitabiriye igitaramo ariko biba agahebuzo ubwo P-Fla yari ageze ku ndirimbo yise Manamfasha kuko abafana bakiyumva batereye amaboko hejuru, ndetse bamwe bifuza kumusanga ku rubyiniro. P-Fla kandi abafana bamweretse urukundo mu ndirimbo yise umusaza P-Fla, kuko ariyo ndirimbo yaririmbye abafana bamufasha ku buryo bweruye. P-Fla mbere y'uko aririmba indirimbo ya 6 yibukije abitabiriye igitaramo ko MC Mahoni Boni avuka mu Biryogo, ndetse abaririmbira indirimbo yitwa Kubaka izina si umukino, maze afana si ukumufasha kuyiririmba bivayo ndetse bakoma mu mashyi nk’uko indirimbo ibivuga.

Akaryoshye ntikaheze mu itama kubari bitabiriye iki gitaramo, kuko P-Fla yavuye ku rubyiniro ku isaha ya saa 22:44, bamwe mu bafana bari bategereje imizigo ya P-Fla bahise bataha bafite akamwenyu mu maso bishimiye ibyo babonye.

Power Danc niyo yabanje ku rubyiniro

Abashyushyarugamba MC Gasumari na MC Musebeyi 

P-Fla yongeye guhagurutsa abafana



Umuhanzi Glory uzwi ku ndirimbo Deal, niwe wafatanyije na P- Fla ku rubyiniro

ubwo igitaramo cyendaga guhumuza









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND