RFL
Kigali

Yateguje indirimbo nshya: Vania Ice uri mu mishyikirano na Kina Music yasabwe anakobwa n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/06/2022 23:24
0


Umushabitsi, intiti n’umuhanzikazi wo mu gihugu cy’u Burundi ukunzwe mu ndirimbo zirimo iyakorewe mu buryo bw’amajwi muri Kina Music uri no mu mishyikirano, Muhimpundu Vania uzwi nka Vania Ice mu mpera z’icyumweru gishize yarasabwe anakobwa n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yagize ati: “Kuwa 18 Kamena 2022 nibwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, naho kuwa 19 Kamena 2022 tujya mu rukiko.” Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko mu mwaka wa 2021 aribwo yari yambitswe impeta n’umukunzi yavuze ko bakundanye kuva cyera ati: “Twakundanye mu myaka myinshi ishize rwose itasobanurwa mu mibare, kuko tumaranye igihe pe.”

Ibirori by’ubukwe bwabo bikaba biri mu gihe cya vuba n’ubwo yirinze gutangaza amatariki, yagarutse kandi ku buzima bwe bw’umuziki ati:” Kuri uyu wa gatanu nibwo nteganya gushyira indirimbo nshya hanze ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rwanjye, n’ubwo harimo n’ubuhanga bwa gihanzi ku buryo izaba inkuru ya buri umwe.”

Vania Ice yavukiye anakurira i Bujumbura, mu muryango w’abana 6 akaba ari nawe bucura. Yahavuye agiye gukomeza amasomo ye ya Kaminuza mu Bushinwa, mu ishami rya ‘Mechanical Engineering’.

Kuri ubu akora umuziki by’umwuga. Yatangiye asubiramo indirimbo z’abandi mu birori binyuranye aza kwiyemeza kuwukora byimbitse, aho amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Contigo” aheruka gushyira hanze yatunganirijwe muri Kina Music bari no kwiga ku mikoranire ihoraho.

Mu butumwa bundi kandi yatanze ni uko abantu bakomeza kumushyigikira cyane, kandi abanyarwanda bakajya bumva n’umuziki wo mu Burundi kuko nawo ari mwiza bakawushyigikira, n’abarundi bagakomeza gushyigikira uwo mu  Rwanda.

Hanze y’umuziki ni umushabitsi mu ruganda rw’imideli, aho yibanda ku bucuruzi bw’imyambaro y’abari n’abategarugori. Akunda kunywa ikawa, mu gihugu cye niho hantu ha mbere aba akumva aratekanye. Amafunguro yo ntabwo avangura cyane. 

Vania Ice uri mu bahanzi bahabwa icyizere cyo kwinjira muri Label ya Kina Music


Vania Ice n'umukunzi we bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo bitegura ku rushinga

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo yasabwe aranakobwa

Aba bombi bamaze kuba umugabo n'umugore imbere y’amategeko

Umwaka ushize nibwo yari yamwambitse impeta y'integuza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND