Umushabitsi, intiti n’umuhanzikazi wo mu gihugu cy’u Burundi ukunzwe mu ndirimbo zirimo iyakorewe mu buryo bw’amajwi muri Kina Music uri no mu mishyikirano, Muhimpundu Vania uzwi nka Vania Ice mu mpera z’icyumweru gishize yarasabwe anakobwa n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yagize ati: “Kuwa 18 Kamena 2022
nibwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, naho kuwa 19 Kamena 2022 tujya mu rukiko.” Ibi
bikaba bibaye nyuma y’uko mu mwaka wa 2021 aribwo yari yambitswe impeta n’umukunzi
yavuze ko bakundanye kuva cyera ati: “Twakundanye mu myaka myinshi ishize rwose
itasobanurwa mu mibare, kuko tumaranye igihe pe.”
Ibirori by’ubukwe bwabo bikaba biri mu gihe cya vuba n’ubwo
yirinze gutangaza amatariki, yagarutse kandi ku buzima bwe bw’umuziki ati:” Kuri uyu wa gatanu nibwo nteganya
gushyira indirimbo nshya hanze ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rwanjye, n’ubwo harimo n’ubuhanga bwa gihanzi ku buryo izaba inkuru ya buri umwe.”
Vania Ice yavukiye anakurira i Bujumbura, mu muryango w’abana 6
akaba ari nawe bucura. Yahavuye agiye gukomeza amasomo ye ya Kaminuza mu
Bushinwa, mu ishami rya ‘Mechanical Engineering’.
Kuri ubu akora umuziki by’umwuga. Yatangiye asubiramo indirimbo
z’abandi mu birori binyuranye aza kwiyemeza kuwukora byimbitse, aho amaze gushyira
hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Contigo” aheruka gushyira hanze yatunganirijwe
muri Kina Music bari no kwiga ku mikoranire ihoraho.
Mu butumwa bundi kandi yatanze ni uko abantu bakomeza
kumushyigikira cyane, kandi abanyarwanda bakajya bumva n’umuziki wo mu Burundi
kuko nawo ari mwiza bakawushyigikira, n’abarundi bagakomeza gushyigikira uwo
mu Rwanda.
Hanze y’umuziki ni umushabitsi mu ruganda rw’imideli, aho yibanda ku bucuruzi bw’imyambaro y’abari n’abategarugori. Akunda kunywa
ikawa, mu gihugu cye niho hantu ha mbere aba akumva aratekanye. Amafunguro yo
ntabwo avangura cyane.
Vania Ice uri mu bahanzi bahabwa icyizere cyo kwinjira muri Label ya Kina Music
Vania Ice n'umukunzi we bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo bitegura ku rushinga
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo yasabwe aranakobwa
Aba bombi bamaze kuba umugabo n'umugore imbere y’amategeko
TANGA IGITECYEREZO