RFL
Kigali

Adrien Misigaro yavuze impamvu Gentil Misigaro atazitabira igitaramo bafatanya gutegura, yahurijemo Israel Mbonyi na James Daniella

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2022 20:31
0


Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro ari mu Rwanda mu myiteguro yo gukora igitaramo “Each one reach one live Concert” yahurijemo abaramyi bakomeye.



Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Nyakanga 2022. Byari biteganyijwe ko kizabera kuri Canal Olympia, ariko birashoboka ko kizabera mu Intare Conference Arena cyangwa se muri Kigali Conference Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Gitegurwa na Melody of New Hope. Cyagombaga kuba bwa mbere ku wa 8 Werurwe 2020, gisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego.

Ku wa 28 Gicurasi 2022, nibwo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro batangaje ko basubukuye iki gitaramo nyuma y’uko Covid-19 igenjeje macye.

Aba bahanzi bahise batangira gukora imyiteguro, bavugana n’abahanzi bo mu Rwanda bazabafasha muri iki gitaramo n’abandi.

Adrien Misigaro yabwiye INYARWANDA ko kuwa Gatanu yaje mu Rwanda ari kumwe n’ikipe izamufasha mu muziki, ariko ko atazanye na Gentil Misigaro bari gukorana iki gitaramo.

Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ‘hari impamvu z’umuryango’ zatumye Gentil Misigaro ataza kwifatanya nawe muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Adrien yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo akomeje imyiteguro y’iki gitaramo, kandi ko abahanzi bazakorana nawe muri iki gitaramo biteguye kunyura benshi.

Yavuze ko yatumiye Israel Mbonyi, James na Daniella, Serge Iyamuremye na Papy Claver. Ati “Aba bahanzi bose bamaze kwemeza kwifatanya nanjye mu gitaramo.”

Adrien Misigaro yatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo "Ntacyo nzaba" yakoranye na Meddy, na "Nkwite nde" yakoranye na The Ben yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze. Ubu akunzwe cyane mu ndirimbo "Nyibutsa" Ft Miss Dusa, "Nzagerayo" n'izindi.

Mu 2020, Adrien Misigaro yabwiye INYARWANDA ko igitaramo ‘The Each One Reach One Concert’, kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya Melody of New Hope rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe.


Adrien Misigaro yatangaje ko mugenzi we Gentil Misigaro atazaboneka muri iki gitaramo kubera 'impamvu z'umuryango' 

Mu 2019, Gentil Misigaro yahembuye benshi mu gitaramo yakoreye mu Rwanda nyuma y'imyaka 15 

Muri Werurwe 2020, nibwo Gentil na Adrien bagombaga gukora iki gitaramo ku nshuro ya mbere gisubikwa kubera Covid-19 

Igitaramo 'Each One Reach One Live Concert' cyizaba ku wa 3 Nyakanga 2022








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND