BePawa
ATHF
Kigali

Danny Mutabazi n'umugore we Berry bibarutse imfura y'umukobwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2022 19:15
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022 ni bwo umuramyi Danny Mutabazi n'umugore we bibarutse imfura yabo y'umukobwa.



Danny Mutabazi yabwiye inyaRwanda.com ko bibarukiye mu bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, umwana na nyina bakaba bameze neza. Yavuze ko umwana wabo bamwise Shimwa Abby  Davina.

Tariki 4 Nzeri 2021 ni bwo Danny Mutabazi na Mahoro Bernadette [Berry] bambikanye impeta y'urudashira mu birori bibereye ijisho byabereye muri ADEPR Kumukenke.


Danny Mutabazi na Berry bibarutse imfura 


Muri Nzeri 2021 ni bwo Danny Mutabazi na Berry barushinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND