Ibitego bya Mbanza Joshua na Jean Pierre, bifashije Rwamagana City gutera akaguru kamwe mu cyiciro cya mbere cy'umwaka utaha.
Umukino
ubanza wa 1/2 cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri, usize Rwamagana City itsinze
Interforce FC ibitego 2-0. Umukino watangiye ku isaha ya saa 14:00 ziburaho
iminota ibiri, utangizwa n'ikipe ya Rwamagana City yari yatezwe imitego
iyisezerera ku maherere.
Amakipe
yombi yatangiye ashaka ibitego, Interforce FC yashakaga gutsinda igitego hakiri
kare ngo bitazaba nk'ibyabaye kuri As Muhanga nayo yari yabanje gukina umukino
ubanza i Rwamagana. Mbanza Joshua byari byavuzwe ko yakinnye umukino wa As
Muhanga afite ikarita 3 z'umuhondo, ndetse bigatuma aba imbarutso y'ikibazo
cyatumye uyu mukino utinda, niwe watsinze igitego cya mbere cya Rwamagana ku
munota wa 37 ndetse igice cya mbere kirangira Rwamagana iyoboye.
Mu
gice cya kabiri Interforce FC yaje mu kibuga ishaka kwishyura ndetse no
kurenzaho, ariko umunyezamu wa Rwamagana City ayibera ibamba. Ku munota wa 75 Jean Pierre bakunze kwita
Kavumbagu yaje gutsinda igitego cya 2 cyaciye intege ikipe ya Interforce FC, bituma umukino urangira ari ibitego 2 bya Rwamagana City ku busa bwa Interforce
FC.
Umukino
wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Kamena kuri sitade ya Kicukiro, ari naho Interforce FC
isanzwe yakirira. Ikipe izatambuka hagati y'aya makipe, izahura na Sunrise FC ku
mukino wa nyuma uzaba tariki 29 Kamena kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Rwamagana City iheruka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino 2015/16 ubwo yamanukanaga na As Muhanga, kuva ubwo ikaba itaragaruka
TANGA IGITECYEREZO