Perezida wa Sierra Leone, Rtd Brig. Gen Dr. Julius Maada Wonie Bio, ni umwe mu ntiti mu kubungabunga amahoro. Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu Bwongereza, afite n’indi y’icyubahiro yahawe mu mibanire mpuzamahanga na Kaminuza ya Liberia. Ubuzima bwe bwa gisore yabumaze ari umusirikare utisukirwa ku rugamba.
Julius Maada Wonie Bio yabonye izuba kuwa 12 Gicurasi 1964 mu Majyepfo
ya Sierra Leone, nyuma y’imyaka 3 iki gihugu kibonye ubwingenge, hari ku ngoma ya
Minisitiri w’Intebe Sir Albert Magai wo mu ishyaka rya SLPP.
Bio ni umwana wa 33 muri 35 bavukana kuri se wari Umuyobozi
w’aba Sherbro, Charlie Bio II. Se wa Bio yari afite abagore 9. Ubwoko bw’aba sherbo akomokamo, bukaba bwiganjemo abakirisitu b’i Roma.
Yize amashuri abanza mu kigo gatolika cya Tihun mu Karere ka
Bonthe, ayakomereza mu mujyi wa Pujehun aho mushiki we mukuru Agnes yigishaga. Yaje gukomereza mu kigo cya Bo aho yamaze imyaka 7, ahasoreza muri 1984 ku myaka
20.
Ku myaka 21 yashatse kwiga muri Kaminuza yo mu murwa mukuru wa
Sierra Leone Freetown, ariko ntibyaza gukunda kuko yahise akomereza mu ishuri rikuru
rya gisirikare muri Benguema, hanze y’umujyi wa Freetown.
Yakoze imyitozo y’aba ofisiye bato ba gisirikare yari ihagarariwe na
Majoro Fallah Sewa. Yaje kuyisoza ahabwa
ipeti rya Liyetona wa Kabiri, yinjira mu gisirikare cya Sierra Leone ku myaka
23, hari mu mwaka wa 1987.
Inshingano ze yazitangiriye mu Karere ka Kambia, ariko nyuma y’iminsi
micye yerekeza ku mupaka wa Guinea mu mutwe washyizweho na Perezida Joseph Saidu
Momoh urwanya magendu n’ibindi biyishamikiyeho.
Muri 1988 yitabiriye imyitozo y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirwanira mu kirere, ayisoje yoherezwa muri Benguema nk’Umuyobozi w’izindi ngabo muri ako gace.
Mu 1990 yoherejwe mu ngabo zagiye kubungabunga amahoro muri
Liberia icyo gihe yari mu bihe by’intambara, ndetse abaturage b’iki gihugu
umunsi kuwundi bahunga.
Nyuma y’umwaka hamwe n’izindi ngabo zari muri Liberia, bahamagajwe by’igitaraganya na guverinoma yari iyobowe na Perezida Momoh kujya
gutanga umusada mu cyaro cya Daru, mu Karere ka Kailahun muri Sierra Leone cyari
cyarigaruriwe n’Inyeshyamba za RUF, hari muri Werurwe 1991.
Kuwa 29 Mata 1992, Bio hamwe n’abasirikare bakoranye nawe iminsi
itari micye mu bikorwa bitandukanye byagisirikare, barimo Captain Valentine
Strasser, Lieutenant Sahr Sandy, Lieutenant Solomon Musa, Lieutenant Tom Nyuma na
Captain Komba Mondeh bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Joseph Saidu Momohs;
Bahita bashinga ishyaka bise NPRC, Captain Strasser ahita aribera
Umuyobozi anatangira kuyobora Sierra Leone maze Bio ahita agirwa Umunyamabanga
wa Leta mu Majyepfo ya Sierra Leone, inshingano atamazeho iminsi kuko yahise
agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itangazamakuru mu gihugu.
Bidatinze kandi yahise azamurwa mu mapeti agirwa Captain, bidatinze
yaje kugirwa Umuyobozi wungirije w’Ishyaka rya NPRC. Kuw 16 Mutarama 1995, Bio
yayoboye amacenga ya gisirikare yahiritse ubutegetsi bwa Strasser wafatanwe n’abamurindaga
bakajya gufungirwa muri Guinea.
Mu 1996 yavuye mu gisirikare ahita yerecyeza kwiga muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya
Kaminuza muri ‘International Affairs’. Bio mu mwaka wa 2005 yabaye
Umunyamuryango w’Ishyaka rya SLPP, muri uwo mwaka aninjira mu buyobozi bwaryo.
Mu mwaka wa 2012 yatorewe kuyobora iri shyaka akazanarihagararira
mu matora ya Perezida wa Sierra Leone, gusa ntabwo yabashije kwegukana amatora
kuko Perezida Ernest Bai Koroma ariwe watorewe kuyobora iki gihugu.
Kuwa 31 Werurwe 2018 nibwo yatorewe kuba Perezida wa Sierra Leone n’amajwi 51.8, ahigika ubutegetsi bw’ishyaka rya APC bwari bumazeho imyaka irenga 11.
Mu kwezi kwa mbere nka Perezida wa Sierra Leone, yatangije gahunda yo kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, akuraho ubwishyu ku banyeshuri basaba kwiga muri Kaminuza za Leta n’ibindi birimo gusesa amasezerano ya miliyoni 100 z’amadorali iki gihugu cyari gifitanye n’u Bushinwa.
Yahise kandi atangiza
ubugenzuzi mu mikorere y’inzego za guverinoma zitandukanye n’ibirombe by’amabuye
y’agaciro, anirukana abayobozi b’ibigande barimo n’abambasaderi.
Bidatinze kandi yahise atangiza iperereza ku butegetsi bwa
Perezida Ernest wari uvuyeho ku byaha birimo ruswa, kunyereza imisoro, kurya imfashanyo
za rubanda, guhimba imibare y’abarwayi ba Ebola badahari n’ibindi.
Muri Gashyantare 2019 yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose, kubera kwiyongera kw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina anashyiraho ibihano
bikakaye kubafata abandi ku ngufu, n’ibindi byaha bifitanye isano.
Muri Nyakanga 2021 Perezida Bio yitabiriye inama mpuzamahanga y’uburezi, atangaza abinyujije kuri Twitter ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Minisitiri w’u Bwongereza, Boris Johnson kandi ko igihugu cye kizakomeza kugirana umubano mwiza n’u Bwongereza;
Akaba yari yayitumiwemo kubera umuhate n’amavugurura
yazanye mu gihugu by’umwihariko mu burezi no mu mibereho y’abari n’abategarugori.
Perezida Bio yashakanye na Fatima Bio, yasezeranye na Fatima Bio
muri 2013 mu birori byabereye mu Bwongereza. Aba bombi bafitanye abana 2 ariko Bio
asanzwe afite abandi bana 3 yabyaye mu rushako rwe rwa mbere, bose baba muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Sierra Leone, Dr Maada Bio ni umwe mu banyacyubahiro bari kubarizwa i Kigali bitabiriye inama ya CHOGM2022
Yasoje imirimo ye ya gisirikare ageze ku ipeti rya Brig. Gen risumbye Colonel ariko na none riri munsi ya Major General
Yageze i Kigali avuye muri Qatar aho yagiranye ibiganiro na Emir Tamim Bin Hamad
TANGA IGITECYEREZO