RFL
Kigali

Jef King yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Burudani’ asaba abantu kwidagadurira muri Yesu-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/06/2022 14:07
0


Umuhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jef King, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Burudani' atangaza uburyo yishimiye uko indi ndirimbo yakoranye na Annoint Amani yakunzwe bidasanzwe n’abakunzi b’umuziki we ndetse n’abandi muri rusange.



Burudani ni ijambo ryo rurimi ry’Igiswahili rishatse kuvuga ngo 'Entertainment' mu cyongereza, mu Kinyarwanda turigenekereje twavuga ko ari ‘Imyidagaduro’. Uyu muhanzi aririmba ko gutemberana n’Imana ari byo bimushimisha, amagambo y’Imana amubera imyidagaduro ku giti cye ndetse ashimangira ko iyo agiye ahantu, Imana ariyo imubera inzira.

Mu gice cya kabiri cy’iyi ndirimbo uyu muhanzi Jef King asobanura ko Imana ariyo itanga umugisha ndetse n’amasezerano avuga ko uwakwidagadura yakwidagadurana n’Imana yo mu ijuru. Jef akomeza avuga ko Imana ariyo biryo bye bya buri munsi.

Aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Jef King yatangaje ko abatuye isi bakwiriye kumenya ko Imana ariyo yonyine itanga kwidagadura kwiza asobanura ko akora iyi ndirimbo yashakaga gutanga inama kubakunda Imana avuga ko ariyo muyobozi we kumanywa na nijoro. Ubusanzwe Jef King ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndimi zirimo IkinyaRwanda, icyongereza n’Igiswahili..

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURUDANI' YA JEF KING







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND