RFL
Kigali

Ahantu 10 nyaburanga watemberera ku mugabane wa Afurika ukahagirira ibihe byiza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/06/2022 19:54
0


Afurika ni umugabane ugizwe n’ibihugu 54, ibyo bihugu bikagira ahantu nyaburanga hatandukanye hakurura ba mukerarugendo.



Mu gihe bamwe badakunze gushyira uyu mugabane mubice byasurwa, abagize amahirwe yo kuhagera bahagirira ibihe byiza bagasura amashyamba, inzuzi, pariki n’ibindi byiza batatekerezaga. 

Muri iyi nkuru twagarutse kuhantu 10 watembera:

1. The Great migration, Tanzaniya

Great migration, ni ukwimuka kw’inyamanswa zo muri Serengeti zikajya gushaka ubwatsi butoshye ndetse n'amazi. Mu kwezi kwa Mutarama ziva mu gace kitwa Ngorongoro muri Tanzaniya, zikerekeza muri Serengeti. Ahagana muri Kamena iyo amapfa aje zekerekeza muri Masai Mara muri Kenya, mu ntangiriro y’imvura ngufi zigasubira muri Serengeti ahabarizwa ikigo cy’abashyitsi gikuru.

The Great migration

2. Table mountain, Afurika y'Epfo

Ni umusozi muremure ushashe, ubarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Abahasuye bazamuka uyu musozi bagahagarara hejuru, aho bareba neza umujyi wa Cape town. Ufite ubwoko 8200 bw'ibimera bitandukanye byinganjemo ibizwi ku izina rya fynbos bivuze ibihuru byiza, ndetse hakabamo n’ubwoko bwinshi bw’ibinyabuzima.

Iyi pariki y’uyu musozi uzwi ku izina rya Table mountain, niyo ikurura ba mukerarugendo benshi muri iki gihugu, bangana na miriyoni 4.2 buri mwaka baje mu bikorwa bitandukanye.

Table mountain

3. Djemaa el Fna, Moroko

Djemaa el Fna ni isoko riherereye hagati mu mujyi ukuze uzwi ku izina rya Marrakech muri Moroko. Aka gace kabarizwamo abavugiriza inzoka, abashushanyisha amarangi, abanditsi b’inkuru, abacuruzi, aborozi n’abandi. Iyo umugoroba ugeze haza abavuzi b’ingoma n’ababyinnyi bakabyina, ari nako bacuruje inyama zokeje n’imigati, baba kandi bubatse ibicaniro bizana umwotsi uba utuma mu kirere kugeza i saa sita z’ijoro.

Djemaa el fna Marrakech

4. Sossusvlei Dunes, Namibiya

Sossusvlei ni agace gaherereye mu butayu bwa Namib, bukaba ubutaka butwikiriwe n’ibumba ryera, rikikijwe n’imisozi y’umucanga yegeranyijwe n’uruzi rwa Orange ruri m'ubutayu bwa Kalahari. Umwe muri iyo misozi uzwi ku izina rya dune 45, bakaba barawuhaye iryo zina kubera uri muri kilometero 45, ku muhanda uhuza Sesriem na Sossusvlei.

Usuye aka gace yitwaza icyo kunywa kugira ngo aticwa n’umwuma. Benshi bishimira kuhasura kubera ishusho ibereye amaso y’ako gace, bagafata n’amafoto y’uyu musozi mu masaha ya mugitondo no mugicamunsi, aho uruhande rumwe rw’uyu musozi ruba ruriho igicucu.

Sossusvlei Dunes

5. Mountain Gorillas, Rwanda

Mountain gorillas, ni imisozi ifite ishyamba rituwe n’ingagi, ibarizwa mu birunga biri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Iri shyamba usangamo amoko atandukanye y’inyoni, inyamaswa z’inyamabere, izikurura inda, n’izindi, n’ibimera bitandukanye bikoreshwa mu buvuzi gakondo bw’abatuye iki gihugu.

Mountain Gorillas

6. Isumo rya Victorian, Zambiya na Zimbambwe

Victorian ni isumo riri ku mugezi wa Zambezi, mu majyepfo ya Afurika ku mupaka wa Zambiya na Zimbambwe. Ricumbikiye ubwoko butandukanye bw’ibinyabuzima n’ibimera, rikaba na rimwe mumasumo manini ku isi, rifite ubugari bungana na metero 1708, rikaba ryaravumbuwe na David Livingstone.

                                         Isumo rya Victorian

7. Spitzkoppe, Namibiya

Namibiya yagarutse muri uru rutonde kubera izi spitzkoppe, ni itsinda ry’impinga zifite amabuye y’amabare ziherereye mu butayu bwa Namib, zikaba zimaze imyaka miriyoni 120, aho impinga ndende kurusha izindi ifite uburebure bungana na metero 1728. Zikundwa cyane n'abantu bakunda ingendo zo guterera, abakunda kureba inyoni zo mu kirere n’inyenyeri.

Spitzkoppe

8. Sahara Dunes, Moroko

Sahara dunes ni imisozi y’umucanga utukura ikorwa n’umuyaga, iri mu butayu bwa Sahara nka Erg chebbi. Haba ndetse n’ingamiya zitwara ba mukerarugendo basuye iyi misozi rimwe na rimwe bagakambika mu bice bya Zagoura, ari naho habera amasiganwa ya Sables buri mwaka, ahuza abavuye mu bice bitandukanye by’isi.

Sahara dunes

9. Pyramid of Giza, Misiri

Pyramid of Giza, ni piramide nini yo mu gihugu cya Misiri, ikabamo imva ya Pharaoh Nhufu, yubatswe mu kinyejana cya 26 mbere y’ivuka rya Yezu mu gihe cy’imyaka 27, yubakishwa miriyoni zirenga 2 z’amabuye y’urutare. Impande zayo zerekeje mu majyepfo, amajyaruguru, iburasirazuba n’iburengerazuba. Iyi piramide ikikijwe n’izindi piramide ntoya, n’ibihumbi by’ibindi bituro.

Piramide za Giza

10. Pariki ya Nyika plateau, Malawi

Nyika ni pariki nini iri mu gihugu cya Malawi, ifite ibibaya bicibwamo n’inzuzi nyinshi, bikamena mu kiyaga cya Malawi m'uburyo bw’isumo bikaba ku butumburuke bwa 2100 na 2200 mu burasirazuba bw’ibi bibaya bikora urukuta ruzwi ku izina rya Great rift valley. Iyi pariki kandi usangamo impongo, imparage, n’umubare munini w'ingwe kurusha ahandi muri Afurika yo hagati.

Pariki ya Nyika Plateau

Source: CNN travel

Umwanditsi: Dushime Nina Cynthia







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND