RFL
Kigali

Uyicaraho ukagira ngo uri mu ndege! Umumotari yatatse moto ye bitangaje anayicomekaho umuziki mu kwakira neza abakiriya muri iyi minsi ya CHOGM

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2022 19:33
0


Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 20/06/2022 ari bwo hatangiye inama mpuzamahanga ya CHOGM izamara iminsi 5 ibera i Kigali, abanyarwanda bari mu byishimo bidasanzwe byo kwakira bwa mbere iyi nama ikomeye cyane by'akarusho abanya-Kigali bo biri ku rundi rwego kuko bari kugaragaza ko batewe ishema cyane no kwakira iyi nama.



Inama ihuza Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM) ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda kuva rwakwinjira muri Muryango wa Commonwealth mu mwaka wa 2009 ndetse ishobora kuzongera kuhabera kera nyuma y'imyaka 54, ibintu bihita bishimangira ko kwakira iyi nama ari ishema rikomeye.

Twitse ku ifoto y'uyu munsi twabateguriye!

Ni ifoto igaragaza umumotari wicaye kuri moto itatse bitangaje n'imitako yiganjemo ibara ry'umutuku. Uyu mumotari tutabashije kumenya amazina ye agaragara aparitse ku muhanda yicaye kuri moto iteye amabengeza bitewe n'uko ishashagirana. 

Mu gutaka moto ye mu buryo bwihariye, uyu mumotari yafashe umwenda w'umutuku uriho amoya menshi awuzengurutsa moto ye ahantu hose uretse amapine yonyine. Nawe agaragara yambaye akajiri k'umutuku, ukabona birasa neza cyane.

INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko kuri iyi moto hariho n'umuziki wo gucurangira abakiriya b'uyu mumotari. Uwaganiriye n'umunyamakuru wacu, yavuze ko atari uyu mumotari gusa wakoze aka gashya ahubwo ko hari undi yateze ejobundi kuwa Gatandatu nawe wabikoze gutya. 

Ubanza harimo no gutebya, ariko yahamije rwose ko iyo wicaye kuri iyi moto uba wumva uri nko mu ndege. Ati "Moto nk'iyi ejobundi nayigenzeho, ariko yo yari umukara. Yashyizemo n'umuziki,..nti aya yo [amafaranga] nyatangiye ukuri". Arakomeza ati "Uyicaraho rwose ukagira ngo wicaye mu ndege".

Abatanze ibitekerezo ku rukuta rwacu rwa Instagram nabo batangariye cyane uyu mumotari. Miriam Fiette ati "CHOGM2022 iradusigira udushya". Huguette ati "Uyu mutype nanjye azantwara".  Iradukunda Christine ati "Uyu we noneho yankuyeho, bisaba guheba muvandimwe!". Icyakora hari undi wibajije uko byaba bimeze imvura iramutse iguye ati "Ubwo se imvura ibizanye kweri?".


Motari yatunguranye mu mihanda ya Kigali

Abateze uyu mumotari barahamya ko baticuza na mba ku mafaranga y'urugendo bamwishyura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND