RFL
Kigali

Zuby Comedy bakoreye igitaramo gikomeye muri Kenya bahuriyemo na MC Tricky-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2022 11:58
0


Itsinda Zuby Comedy rigizwe na Samson Mucyo [Samu], Shizirungu Seka Seth [Seth] ndetse na Kenny Nicole [Nyabitanga], ryakoreye igitaramo gikomeye cy’urwenya mu gihugu cya Kenya bahuriyemo n’umunyarwenya MC Trikcy ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1.8 ku rubuga rwe rwa Instagram.



N’icyo gitaramo cya mbere iri tsinda ryakoreye hanze y’u Rwanda, kuva bakwinjira mu mubare w’abanyarwenya bo mu Rwanda.

Iri tsinda rizwi cyane mu mashusho y’urwenya banyuze kuri Youtube, Tik Tok, Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi. Kuva mu 2020 iri tsinda ryigwijeho umubare munini w’abafana.

Iki gitaramo cyabo cyo muri Kenya cyabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu nyubako y’imyidagaduro ya Calvary Convent Center mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Seth yabwiye INYARWANDA ko kuva saa munani z'amanywa zo kuri iki Cyumweru bamwe mu banyarwanda batuye muri Kenya batangiye kwitabira iki gitaramo.

Avuga ko muri iki gitaramo bafatanyije n'abanyarwenya basanzwe babarizwa muri iki gihugu barimo Mc Tricky, Kanyamukwengo n'abandi bakizamuka bagera muri batanu batuye muri iki gihugu.

Yavuze ko bateye urwenya kuri 'Miss Mulenge' n'ibindi. Nyuma bakurikiwe na MC Tricky wakoze mu gihe kingana n'iminota 39', bongera gusubira ku rubyiniro mu gihe cy’iminota 20’.

Seth yavuze ko bishimiye gutaramira muri Kenya, mu gitaramo gifite amateka akomeye kuri bo. 

Ati "Abantu bishimye ku buryo bufatika. Ikintu cya mbere turiyumva neza. turumva [mo] ibyishimo bihagije kandi byinshi. Kuba twakoreye igitaramo cyacu cya mbere mu kindi gihugu, tukabona abantu benshi cyane."

Yavuze ko iki gitaramo cyabo cyari hagati ya 2000 na 2500, kandi ko amatike yose bateganyaga yaguzwe, amenshi ari iyo muri VVIP.    

Samu na Seth ku rubyiniro rwa Calvary Convent Center, imwe mu nyubako y’imyidagaduro ikomeye muri Kenya 

Samu na Seth bateye urwenya kuri Miss Mulenge, ubuzima busanzwe n’ibindi


MC Tricky, umunyarwenya ukomeye cyane mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba yanyuze benshi muri iki gitaramo
  

Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo… 

Zuby Comedy yatangaje ko yishimiye uko yakiriwe muri iki gitaramo cyabo cya mbere

 

Iki gitaramo cy’urwenya kitabiriwe n’abantu bari hagati ya 2000 na 25000 

Zuby Comedy izwi cyane mu rwenya bise ‘Miss Mulenge’ n’izindi nyinshi zibanda ku banyamulenge


Itsinda rya Kanyamukwengo ryanyuze benshi muri iki gitaramo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND