Itsinda Zuby Comedy rigizwe na Samson Mucyo [Samu], Shizirungu Seka Seth [Seth] ndetse na Kenny Nicole [Nyabitanga], ryakoreye igitaramo gikomeye cy’urwenya mu gihugu cya Kenya bahuriyemo n’umunyarwenya MC Trikcy ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1.8 ku rubuga rwe rwa Instagram.
N’icyo gitaramo cya mbere iri tsinda
ryakoreye hanze y’u Rwanda, kuva bakwinjira mu mubare w’abanyarwenya bo mu
Rwanda.
Iri tsinda rizwi cyane mu mashusho
y’urwenya banyuze kuri Youtube, Tik Tok, Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga
zikoreshwa na benshi. Kuva mu 2020 iri tsinda ryigwijeho umubare munini
w’abafana.
Iki gitaramo cyabo cyo muri Kenya cyabaye ku Cyumweru
tariki 19 Kamena 2022, mu nyubako y’imyidagaduro ya Calvary Convent Center mu
Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Seth yabwiye INYARWANDA ko kuva saa
munani z'amanywa zo kuri iki Cyumweru bamwe mu banyarwanda batuye muri Kenya
batangiye kwitabira iki gitaramo.
Avuga ko muri iki gitaramo bafatanyije n'abanyarwenya basanzwe babarizwa muri iki gihugu barimo Mc Tricky, Kanyamukwengo n'abandi bakizamuka bagera muri batanu batuye muri iki gihugu.
Yavuze ko bateye urwenya kuri 'Miss
Mulenge' n'ibindi. Nyuma bakurikiwe na MC Tricky wakoze mu gihe kingana
n'iminota 39', bongera gusubira ku rubyiniro mu gihe cy’iminota 20’.
Seth yavuze ko bishimiye gutaramira muri Kenya, mu gitaramo gifite amateka akomeye kuri bo.
Ati "Abantu bishimye
ku buryo bufatika. Ikintu cya mbere turiyumva neza. turumva [mo] ibyishimo bihagije
kandi byinshi. Kuba twakoreye igitaramo cyacu cya mbere mu kindi gihugu,
tukabona abantu benshi cyane."
Yavuze ko iki gitaramo cyabo cyari hagati ya 2000 na 2500, kandi ko amatike yose bateganyaga yaguzwe, amenshi ari iyo muri VVIP.
Samu na Seth ku rubyiniro rwa Calvary Convent Center, imwe mu nyubako y’imyidagaduro ikomeye muri Kenya
Samu na Seth bateye urwenya kuri Miss
Mulenge, ubuzima busanzwe n’ibindi
MC Tricky, umunyarwenya ukomeye
cyane mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba yanyuze benshi muri iki gitaramo
Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo…
Zuby Comedy yatangaje ko yishimiye
uko yakiriwe muri iki gitaramo cyabo cya mbere
Iki gitaramo cy’urwenya kitabiriwe n’abantu bari hagati ya 2000 na 25000
Zuby Comedy izwi cyane mu rwenya bise ‘Miss Mulenge’ n’izindi nyinshi zibanda ku banyamulenge
Itsinda rya Kanyamukwengo ryanyuze benshi muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO