RFL
Kigali

Tekno, Nasty C na Khaligraph Jones bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2022 6:17
0


Abahanzi b’amazina akomeye mu muziki wa Afurika barimo Tekno, Nasty C na Khaligraph Jones bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe “Chop Life Kigali”.



Iki ni kimwe mu bitaramo bizaherekeza Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, itangira kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa 20 Kamena kugeza ku wa 25 Kamena 2022.

Kizabera muri BK Arena ku wa 25 Kamena 2022, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ubu ushobora gutangira kugura itike unyuze ku rubuga ticqet.rw.

Cyatumiwemo abahanzi bo mu mahanga bane: Tekno, Nasty C, Fave na Khaligrah Jones. Abahanzi bo mu Rwanda batumiwe ni Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique, Okkama, Dj Toxxyk na Dj Ira. Kizayoborwa n'umunya-Nigeria ukomeye mu bavanga umuziki Dj Neptune.

Tekno watumiwe muri iki gitaramo yabonye izuba ku wa 17 Ukuboza 1992, ubu yujuje imyaka 29 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Bauchi mu gihugu cya Nigeria.

Uyu muhanzi yavutse yitwa Augustine Miles Kelechi, atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga ahitamo kwitwa Tekno.

Ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bacuruje ibihangano byabo mu buryo bufatika. Afite ku isoko album zirimo 'Old Romance', 'Tekno Miles' n'izindi zakomeje izina rye.

Umuziki we wagizwemo uruhare n'inzu zifasha abahanzi muri muzika zirimo Universal Music Group, Island Records, Universal Group Nigeria.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Buga', 'Papa', 'PuTTin' n'izindi. Afatwa nka nimero ya mbere mu bashyushya ikiragano gishya cy'umuziki wa Nigeria.

Undi watumiwe muri iki gitaramo na Nasty C, umuraperi ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, dore ko ahaheruka mu 2018.

Yavutse ku wa 11 Gashyantare 1997, ubu yujuje imyaka 25. Amazina ye nyakuri ni Nsikayesizwe David Junior Ngcobo uzwi nka Nasty, umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimaze igihe kinini.

Uyu musore w'umukinnyi wa filime yavukiye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Yisanzuye cyane mu njyana ya Hip Hop na Trap.

Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Coolest Kid in Africa' yakoranye na Davido, yaririmbye muri 'Particula' ya Major Lazer na Dj Maphorisa, yanaririmbanye na French Montana indirimbo 'Yallow' n'izindi.

Iki gitaramo kandi gitegerejwemo Khaligraph Jones, umuhanzi w'ibituza. Yavutse ku wa 12 Kamena 1990, yujuje imyaka 32 y'amavuko. Avukira ahitwa Kayole mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Amazina ye nyakuri ni Brian Ouko Omollo. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Hao', 'Champez', 'Luku' n'izindi.

Nyina yamwise Ouko mu rwego rwo guha icyubahiro umunyapolitiki Dr Robert Ouko w'umunya-Kenya wishwe ku wa 13 Gashyantare 1990.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Khali', 'We Be Happening’, 'The Best', 'Asante sana', 'Men of Steel', 'Mario' n'izindi.

Undi muhanzi watumiwe muri iki gitaramo ni Fave ubarizwa mu rubuga emPawa Africa rwashinzwe n'umuhanzi Mr Eazi rufasha abahanzi bo muri Afurika kumenyekana.

Uyu mukobwa azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Baby Riddim', 'Mr Man', 'Beautifully' n'izindi.

Fave w'imyaka 22, ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 6 y'amavuko, kandi yisanzuye cyane muri mu njyana ya Afro-fusion.

Ni umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Avuga ko yakuze akunda abahanzi barimo Adele, Shaggy, Sia n'abadi.

Iki gitaramo ‘Chop Life’ cyateguwe na Visit Rwanda, urubuga rw'umuhanzi Mr Eazi, empawa ndetse na sosiyete yashinze mu Rwanda yitwa betPawa, Intore Entertainment. 

Tekno wiyita umwana wa Afro Pop ategerejwe mu gitaramo ‘Chop Life’ kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Uyu muhanzi akurikirwa n’abarenga miliyoni 9 kuri instagram Umuraperi Nasty C uri mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y’Epfo agiye kugaruka i Kigali. Akurikirwa na miliyoni 3 kuri Instagram 

Khaligraph ari mu bahanzi banyuze mu kiganiro cy’umuziki cya Coke Studio Africa. Kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 2 


Iki gitaramo kizaba ku wa 25 Kamena 2022 muri BK Arena







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND