Muri Gicurasi umwaka ushize Microsoft yatangaje ko
igiye gukuraho burundu Internet Explorer kuko ikoze mu buryo gakondo kandi
igomba kugendana n’ibigezweho. Nk’uko hashize imyaka itatu bigaragara ko igiye
kuvaho, ubu byamaze gushyirwa mu bikorwa.
Iyi Porogaramu yari isanzwe ikoreshwa mu gushakisha kuri
murandasi, izaba itagaragara kuri verisiyo y’amavugurura yakozwe kuri Windows
10. Ibi bizajya bihita bimera nk’aho uri
gukoresha irindi shakisha rizwi nka Edge nk’uko bimeze kuri Windows 11.
Microsoft ivuga ko yasoje gukora ibizakenerwa mu mavugurura ya windows (Windows
Updates) rikuraho burundu Internet Explorer mu bikoresho byayo byose.
Iyi internet Explorer ntabwo igiye kubangamira cyane
imikorere y’abakoresha murandasi mu buzima bwa buri munsi, ahubwo izajya
igaragara n’uyifungura ikujyane kuri Edge nk’ishakisha rigezweho. Ubwo buryo
buzashyigikirwa kugeza byibuze muri 2029, kuko abagikoresha Windows 8.1 hamwe
n’abakoresha Windows 7 bashobora gukomeza kuyikoresha gusa bitarenze muri
Mutarama 2023.
Ubucuruzi bwinshi bwinjiza hifashishijwe Internet Explorer nubwo Microsoft igiye kuyihagarika burundu. Dukurikije imibare yatanzwe na Lansweeper yakoranye na TechRadar Pro ivuga ko, 47% by’ibikorwa birenga miliyoni icyenda bikorerwa kuri Windows 10 mu makompanyi arenga 33.000 baracyakoresha Explorer, naho 79% ntibari byibuze kuri verisiyo iheruka ya Windows 10. Gusa ibi ntibireba abakoresha Windows 11 kuko bo bakoresha Edge.
Internet Explorer igiye kuvaho burundu ihinduke Edge
Src: TECHSPOT