RFL
Kigali

Filime ku butwari bw’abana b’i Nyange izerekanwa mu kumurika ihuriro ry'aba Producer ba filime mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2022 17:07
0


Abagira uruhare mu gutunganya filime zitandukanye mu Rwanda bibumbiye hamwe bakora ihuriro bise ‘Rwanda Film Producers Union’ rizamurikwa ku wa Kane w’iki Cyumweru.



Igikorwa cyo kumurika iri huriro ku mugaragaro kizaba ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 kuri Canal Olympia ku i Rebero, aho hazanerekanwa filime ivuga ku butwari bw’abana b’i Nyange.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizitabirwa n’abakinnyi ba filime, aba Producer n’abandi bafite aho bahurira na cinema mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatunganya filime ‘Rwanda Film Producer Union’, Rukundo Arnold [Shaffy] yabwiye INYARWANDA ko ihuriro ryari risanzwe ririho ariko ‘ryakoreraga mu kintu twakwita nk’ajagari’ kandi ‘ntitwari dufite aho gukorera’.

Yavuze ko bamaze guhabwa ibyangombwa byose n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bakagira n'aho bakorera muri Innovation Center muri IPRC Kicukiro.

Rukundo yavuze ko intego zabo ari ugusigasira ururimi n’umuco Nyarwanda ‘binyuze mu gutunganya filime nziza’.

Iri huriro rigiye kumurikwa mu gihe humvikana filime zivugwaho kwangiza umuco Nyarwanda. Rukundo, avuga ko kimwe mu byo ihuriro rizitaho muri iki gihe ‘iki nacyo kirimo’.

Uyu muyobozi yavuze ko cinema Nyarwanda imaze gutera imbere, ashingiye ku buhanga bw’abayirimo, abandika, abafata amashusho, abayatunganya n’abandi, ari nayo mpamvu igihe kigeze kugira ngo ‘bibe umurimo utunze nyirawo’.

Rukundo yavuze ko aba producer bose ba filime batarumva neza iri huriro ‘ariko ni inshingano zacu mu kumvisha n’abo bandi basigaye’.

Ati “Turashaka kubikora neza, ku buryo bareba bakavuga ko mu byo turimo gukora n’ibyakorwa harimo itandukaniro. Niba hari ikibazo twari dufite uyu munsi, harimo n’icyo gucuruza ibihangano, umuntu agakora igihangano cyiza, ariko kigapfa ubusa, umuntu akandika filime nziza ariko avuga ngo n’ubundi izapfa ubusa. Igihe kirageze ko dukora ‘Production’ ifite ibintu bizima’.

Yavuze ko binyuze muri iri huriro, bashaka ko buri wese ufite aho ahurira na cinema bimugirira akamaro.

Avuga ko kumurika ihuriro, ari no kubyutsa ari bamaze igihe bararyamishije inganzo yabo, no kwibutsa abashoramari gushyigikira cinema. Kwinjira muri iri huriro bisaba kuba usanzwe ukora filime cyangwa se ufite filime imwe.

Hari kandi gutanga amafaranga ibihumbi 20 Frw no kwandika ubisaba. Mu bunyamuryango, harimo abashinze ihuriro, harimo ababisabye hari kandi n’abanyamuryango b’icyubahiro.

Rukundo uzwi cyane muri filime ‘Bamenya’ inyura kuri Youtube, avuga ko iri huriro baryitezeho kuvuganira benshi bari muri uyu mwuga.

“Turyitezeho gufasha aba Producer mu gukora ibihangano byiza kurushaho. Kubafasha kubona amasoko y’ibihangano byabo. Noneho, twe nk’ihuriro tukabafasha gukora ubuvugizi no kubashakira abazicuruza.

“Ikindi ni ukubafasha kongera ubumenyi mu byo dukora kugira ngo dukomeze kuwunoza tugenda tugana kuri ya ntumbero nakubwiye yo guteza imbere umuco no gusigasira ururimi rwacu. “

Rukundo avuga ko mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro iri huriro, banashyigikiye mugenzi wabo usanzwe ari Producer, Kalinda Isaie aho azamurika filime ye yise ‘Above the Brave’ ivuga ku butwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange bari mu Intwari Abanyarwanda bazirikana buri tariki 1 Gashyantare.

Kalinda aherutse kubwira INYARWANDA ko yatekereje gukora filime ku buzima bw’abanyeshuri b’i Nyange nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubutwari bwabaranze, aho baharaniye ubunyarwanda.

Ati “Impamvu natekereje gukora ku butwari bw'abanyeshuri b'i Nyange n’uko nyuma yo kumva ibyababayeho njye byankozeho nk'umuntu ndetse ndavuga nti urubyuruko rw'u Rwanda aho ruri hose rwakagombye kugira umuco w'ubutwari mu buryo runaka cyane ko ari rwo Rwanda rw'ejo kandi igihugu gikeneye intwari kurusha uko gikeneye ibigwari.”

Iyi filime ‘Above the brave’ agiye gushyira hanze yakinnyemo abakinnyi bakomeye barimo Habiyakare Munru, Mugisha James uzwi muri filime ‘Indoto’, Uwamurera Esperancenuzwi nka Mama Trecy muri filime ‘Impanga’, Gaga Daniel wamamaye nka Ngenzi.

Hari kandi Rwibutso Pertinah ukina ari Mushiki wa James muri filime Impanga, Sugira Frolence ukina nka Teta muri filime Igihirahiro, uzwi nka Killer man, Murenzi David ukina muri filime City Maid n’abandi.

Iyi filime yakozwe bigizwemo uruhare na Talents Care Performing Arts, Media and Films Ltd, Africalia na 100Pixels. Izasohoka mu mpera za Gashyantare 2022. 

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatunganya filime ‘Rwanda Film Producer Union’, Rukundo Arnold [Shaffy], yatangaje ko ihuriro rya filime ryitezweho gukemura bimwe mu bibazo aba Producer ba filime bahuraga nabyo 

Rukundo yavuze ko ihuriro rya ba Producer rifashe igihe kinini biturutse ku kuba buri wese atarashakaga gushyira hamwe n’abandi 

Karinda Isaïe wakoze filime ‘Above the brave’ nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, yiyemeza gusigasira umurage wabo

 

Iyi filime ‘Above the brave ‘ibarirwa arenga miliyoni 30 Frw, ndetse yakinnyemo abakinnyi barenga 350






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND