RFL
Kigali

M23 yafashe umujyi wa Bunagana

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:13/06/2022 15:19
0


Umutwe w'abarwanyi wa M23 uremeza ko ubu wamaze gufata kandi uri kugenzura umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda, nyuma yo kuwuvanamo ingabo za Leta, 'FARDC'.



Willy Ngoma uvugira uyu mutwe yabwiye BBC Gahuzamiryango ati “Yose [Bunagana] nta kuvanaho na hamwe, twayifashe”.

Aya makuru yatanzwe n'umuvugizi wa M23, ahuye n'ibyatangajwe na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, nubwo uruhande rwa leta ya DR Congo ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko yagerageje kuvugusha Colonel Guillaume Ndjike Kaiko uvugira ingabo za DRCongo ngo avuge kuri aya makuru, agasubiza ko aza kuboneka nyuma.

Hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana imodoka nini z'abarwanyi ba M23 zagiye zizenguruka ibice bimwe na bimwe by'umujyi wa Bunagana zinyura hagati y'abaturage.

Bunagana ni umujyi muto uri ku ntera irenga gato 70Km uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, uyu mujyi ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya DR Congo na Uganda.

Uyu mujyi waherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma mu Ukuboza 2012. Icyo gihe umujyi wa Bunagana wagumye mu maboko ya M23 kugeza ikubiswe incuro igahunga mu Ukwakira 2013.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND