RFL
Kigali

Chersy wabaye Miss wa INES-Ruhengeri unakunzwe muri filime 'Ikiriyo cy'urukundo' yambitswe impeta n'umusore yakundiye ibintu birenga 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/06/2022 13:17
1


Gateka Filly Chersy, umurundikazi wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza ya INES Ruhengeri ndetse akanakundwa bikomeye muri Filime y'uruhererekane yitwa 'Ikiriyo cy'urukundo', yamaze kwambikwa impeta n'umukunzi we bamaranye igihe kitari gito bari mu munyenga w'urukundo.



Miss Gateka uri mu mwaka wa 5 ari nawo wa nyuma mu masomo y'Ikiganga ari kwiga mu ishami rya 'Biomedical Laboratory Science', tariki 05/06/2022 ni bwo yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we bitegura kurushinga. Uyu mukobwa avuga ko igihe amaranye n'uyu musore mu munyenga w'urukundo atari gito ariko kandi nta n'ubwo ari kinini cyane. Ati "Igihe ntabwo ari gito, kandi si kinini cyane. Yari inshuti na mbere".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Miss Gateka Filly uzwi nka Cece muri filime 'Ikiriyo cy'urukundo' iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi, yavuze ko hari ibintu byinshi cyane yakundiye umusore wamwambitse impeta. Ku isonga yahashyize ingingo yo 'kuzuzanya'. Yatangaje ko atarondora ibintu yagendeyeho abwira 'YEGO' umukunzi we, gusa avugamo icumi muri byo.

Ati "Aranyuzuza, ni umunyabwenge cyane, agira umwete ku cyo yerekejeho amaboko, aratuje cyane, ni umunyampushwe, akunda amahoro nk'uko nawe ayatanga, arankunda cyane, azi guhanga udushya no gushakisha, yicisha bugufi, ubuzima bwe bwuzuye umunezero kandi agerageza kubera mwiza buri umwe, ...". 

Gateka yavuze ko kubera ibi bintu byose amukundira, yumva anyuzwe no gukundwa n'umusore nk'uyu. Ati "Urukundo ruba rwandenze".


Miss Gateka yambitswe impeta y'urukundo

Miss Chersy umurundikazi wabaye Igisonga cya mbere cy'umukobwa uhiga abandi uburanga n'ubwenge muri Kaminuza ya INES Ruhengeri [Miss Bright INES] aho ikamba ryegukanywe na Umutoni Adeline mu birori byabaye tariki 03 Mata 2019, yatangaje impamvu ataritabira irushanwa rya Miss Burundi, kandi yarahatanye mu irushanwa ry'ubwiza mu Rwanda akitwara neza cyane. 

Uyu mukobwa wamaze kwambikwa impeta yavuze impamvu atitabiriye irushanwa rya Miss Burundi 2022 riherutse kuba rikegukanwa na Kelly Ngaruko waminurije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n'uko muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda ku mpamvu z'amasomo. Ati "Ni uko ntiyamamaje. Ikind sinari mu gihugu cyanjye cy'amavukiro ariko narabikurikiranye".

Yanenze abantu bavuze ko Kelly Ngaruko atari akwiriye kuba Miss Burundi kuko ngo ari mubi, atangaza ko Ngaruko 'abikwiriye rwose'. Ati: "Miss wacu w'uyu mwaka [Ngaruko Kelly] kuri njye arabikwiriye. Ibihuha ntacyo bitwaye kuko 'yaratoranijwe' [yaratowe], umwari abereye igihugu, yujuje ubwenge, ubwitonzi na caracter, afite imyitwarire myiza kandi ni byo byiza".

Gateka Filly yavuze ko amaze igihe adakina filime bitewe n'uko yahisemo kubanza agasoza amasomo ari kwiga y'Ikiganga. Ni umwanzuro yafashe nyuma yo kuva muri Kaminuza ya INES Ruhengeli iri i Musanze akajya mu yindi Kaminuza iri Huye, kandi akaba ari kure y'aho iyi filime akinamo isanzwe ikinirwa. Atabiciye ku ruhande, avuga ko Cinema yabaye ayihagaritse.

Ati "Cinema nayo nabaye ndayihagaritse ngo mbanze nsoze kwiga, ubu ndi mu mwaka wa nyuma (Level 5) muri Catholic University of Rwanda. Ninsoza kwiga, nzareba niba nshobora gukomeza gukina filime cyangwa niba nzabireba kuko bisaba ubwitange bwinshi, bisaba ko umunt abiharira umwanya kugira ngo nayo ize iri 'successful' [ari nziza cyane]". Yavuze ko gukina filime yabyungukiyemo "ibintu byinshi" birimo uburambe n'ibindi.

Gateka Filly Chersy azwi muri flime 'Ikiriyo cy'Urukundo' akinamo ari umukinnyi w'imena. Cece niryo zina akoresha. Akina muri iyi filime ari umugore w'umukire w'umunyempuhwe nyinshi cyane. Aherutse kubwira InyaRwanda.com ko iyi filime igamije guhumura abantu amaso bakamenya ko urukundo rudahatirizwa, kandi ko atari amarangamutima ahubwo ari amahitamo.


Chersy avuga ko ashobora kugaruka muri Cinema cyangwa akayivamo burundu


Cece [Chersy] yambitswe mpeta y'urukundo


Ari mu mwaka wa 5 wa Kaminuza


Chersy yabaye ahagaritse Cinema


Chersy (ibumoso) yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Bright Ines 2019

REBA IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA MISS CHERSY MU BIHE BISHIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka Justin 1 year ago
    Nkeneye indirimbo nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND