RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kubera amarushanwa ya Scratch ahuza abana bo mu bigo by'amashuri bavuye mu gihugu hose

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/06/2022 14:58
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2022, ni bwo hazaba amarushanwa ahuza abana baturutse mu turere 30 mu marushwa azwi nka Scratch afasha abana kumenya gukora amashusho azwi nka Cartoon kimwe n’indi mikino itandukanye.



Scratch ni igikoresho gikoreshwa mu burezi aho abana babasha kumenya kwikorera amashusho agaragara .Scratch kandi ifasha abana kuba barema imikino itandukanye, ibipupe bizwi nka Cartoon, ubuvumbuzi butandukanye, indirimbo, ubugeni n’ibindi.

Iyi porogaramu ya Scratch ifasha abana kwiga neza byisumbuyeho, kuba bakoresha ubumenyi bafite mu bintu bigaragara, gukemura ibibazo bahawe, gukorera hamwe ndetse no kwita ku by’ingenzi muri iki kinyajana cyane 21.

REB ishyiraho aya marushanwa ya Scratch yashakaga guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga no gukora ibintu bitandukanye bifasha abana kumenya icyizwe ‘Programming’, bitegura kubaka ejo hazaza habo. Ikindi cyarebweho ni uguteza imbere itumanaho mu bana b’u Rwanda.

Intego nyamukuru y’amarushanwa ya Scratch mu bigo by’amashuri harimo guteza imbere umwuka wo kuvumbura hagati mu banyeshuri, gutekereza cyane no kumenya gukoresha ikoranabuhanga cyane mu burezi bw’u Rwanda by’umwihariko hagedewe ku mwana.

Aya marushanwa kandi afasha abashinzwe uburezi ku Mirenge (SEI), abayobozi bashinzwe amashuri mu turere (DEO) ndetse n’ikigo gishinzwe gutezimbere uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye REB, guhitamo umwana wabaye uwa mbere ku Murenge, mu Karere no ku rwego rw’igihugu. Aha harebwa ibigo byitwaye neza bigahagararira ibindi muri aya marushanwa ya Scratch ku rwego rw’igihugu.

Muri aya marushanwa abatsinze bavuye mu turere 30 tugize igihugu, bahurira hamwe bagahatana abatsinze bagahabwa ibihembo nyamukuru (Best Prizes). Aya marushanwa ku rwego rw’igihugu, azatangira kuri uyu wa kabiri tariki 7 Kamena 2022 abere ahitwa kuri Hill Top Hotel , i Remera guhera isaa mu mane zuzuye (2:00’PM).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND