RFL
Kigali

Nta gushidikanya, Benzema yagize umwaka udasanzwe – Lionel Messi avuga ku mukinnyi aha amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or 2022

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:2/06/2022 18:06
1


Nyuma y'uko shampiyona zisojwe ndetse nb’ibikombe bikomeye i Burayi bikaba byarabonye ba nyirabyo, igikurikiyeho ni ugushaka abakinnyi bigaragaje kurusha abandi bazahatanira ibihembo birimo na Ballon d’Or, aho benshi mu bakinnyi bakomeye n’abatoza bemeza ko nta gushidikanya Karim Benzema ukinira Real Madrid ariwe uzayegukana.



Karim Benzema yagize umwaka w’imikino udasanzwe aho kugeza ubu yafashije Real Madrid akinira kwegukana ibikombe bitatu bikomeye ndetse bishobora no kwiyongera, birimo Champions League, shampiyona ya Espagne 'La Liga' na Supercopa de España.

Muri uyu mwaka w’imikino Benzema yatsindiye Real Madrid ibitego 44 mu mikino 46, birimo 15 yatsinze muri Champions League mu mikino 12.

Ibi byatumye uyu rutahizamu w’Umufaransa ahabwa igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Espagne ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri UEFA Champiyons League uyu mwaka.

Igitego kandi Benzema yatsinze Chelsea muri ¼, cyatowe nk’igitego cyiza cy’irushanwa rya Champions League uyu mwaka.

Benzema yarigaragaje ku buryo gushidikanya ku mukinnyi uzahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza uyu mwaka kuvaho kuko bisa n'uko ntawe bagihanganiye ugereranyije n’abandi uko bitwaye.

Ubwo umukino wa nyuma wa Champions League wahuje Real Madrid na Liverpool wari urangiye, abanyamakuru ba Canal+ babajije umutoza Ancelotti niba abona koko Benzema akwiye Ballon d’Or uyu mwaka, yabasubije agira ati:

“Ibyo ntabwo ari ibyo gushidikanyaho, igihembo nicye”.

Rutahizamu ukinira PSG, akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi yavuze ko abona Benzema ariwe ukwiye guhabwa Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Yagize ati” Nta gushidikanya, Benzema yagize umwaka udasanzwe, ndetse anawusoje yegukana champions League kandi yaranitwaye neza mu mikino yose yakinnye uhereye mu matsinda, ntekereza ko nta gushidikanya guhari uyu mwaka”.

Benzema na Real Madrid baracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’amakipe ndetse na UEFA Super Cup uyu mwaka.


Lionel Messi asanga Karim Benzema ariwe ukwiye Ballon d'Or y'uyu mwaka

Benzema yabaye intwaro ya Real Madrid uyu mwaka kugera kubyo yagezeho

Benzema yigaragaje kurusha undi mukinnyi muri Champions League uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana iidephonsi1 year ago
    Nibyo koko benzema aragikwiye





Inyarwanda BACKGROUND