RFL
Kigali

Rwanda Chinese Association yifatanyije na Dongfeng Liuzhou Motor mu gutanga inkunga ifite agaciro ka Miliyoni 20 FRW i Gicumbi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/06/2022 14:58
0


Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022, umuryango w'abashinwa mu Rwanda (Rwanda Chinese Association) watanze inkunga y'ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 20 FRW ku kigo cy'ishuri cya G.S Tanda, giherereye mu kagari ka Tanda, umurenge wa Giti, akarere ka Gicumbi ho mu Majyaruguru y' u Rwanda.



RCA yatanze iyi nkunga iturutse muri kompanyi 26 zitandukanye, zirimo Dongfeng Liuzhou Motor Ltd, Carcarbaba, Choice Logistics, Landy Industries (R) ltd, Master Health, Trend construction company Ltd, Guangzou Homart Industrial LTD, D Mall Hotel, Far East Logistics, Beijing paper Corporation Ltd, China Star Construction (Rwanda) co ltd, Brother building materials LTD, World hongmen history, Culture association n’izindi.


Bamwe mu baterankunga

Inkuga yatanzwe irimo ibikoresho byo mu biro, ibyo kurya, ibinyobwa, ibikoresho byo ku meza, inkweto, ibikoresho by'isuku, amakaye n'amakaramu ndetse n'ibindi bifite agaciro ka 20.000.000 Rwf (Hafi 19.230 USD), byagenewe abanyeshuri 1472 biga ku rwunge rw'amashuri rwa Tanda.

Ibikorwa by'uyu munsi byabanjirijwe n'umwanya wo gutembereza ikigo abaterankunga, berekwa ibikorwa by'ubugeni abanyeshuri bakoze, mu muhango wayobowe na Visi Meya wa Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Madamu Uwera Parfaite.

Aha hari hateraniye abashyitsi n'abayobozi batandukanye ba kompanyi z'abashinwa zikorera mu Rwanda, aho bari kumwe na Amb. Harebamungu Mathias wigishije kuri GS Tanda mu 1985-86, nyuma akaza guhabwa imirimo yo kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Ambasaderi w' u Rwanda mu mahanga n'indi itandukanye.


Amb. Harebamungu Mathias

Mu butumwa bwa Yin Qingri uyobora Sosiyete y'abashinwa mu Rwanda, yagize ati ''Abana bahagarariye ejo hazaza n'icyizere cy'igihugu, bityo Sosiyete ihora ishishikajwe n'iterambere ryabo. Ibyo bigaragarira ba rwiyemezamirimo b'Abashinwa mu Rwanda, ari nayo mpamvu gutera inkunga ibikorwa by'iterambere babifata nk'ihame.''

Yakomeje ati "Abanyeshuri ni ejo hazaza h'igihugu cyacu. Dufite inshingano zo kwita ku mikurire yabo myiza. Turateganya ko abana bazakora neza mu ishuri, bakaba abanyamurava, kandi bagatera imbere." 


Yin Qingri uyobora RCA

Yin Qingri kandi yavuze ko yizeye ko Ubushinwa ndetse n'imishinga y'abashinwa mu Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu gutera inkunga abanyeshuri bo mu miryango itishoboye ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye by'iterambere.

Umunyeshuri witwa Dushime Thamar yahagarariye abandi ahabwa umwanya ashimira abashyitsi mu rurimi rw'icyongereza, avuga ko we na bagenzi be banejejwe bikomeye n'abaterankunga babazaniye byinshi bibafasha mu myigire.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Visi Meya wa Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Madamu Uwera Parfaite yashimiye ubufatanye n'inkunga ya 'Rwanda Chinese Association' anavuga ko bwitezweho kuzagera kuri byinshi.


Visi Meya, Uwera Parfaite

Yagize ati ''Nk'akarere iki gikorwa twacyakiriye twishimye cyane, ni inkunga ikomeye twishimiye. Ni ubufatanye buzakomeza, bugashinga imizi bukagera no mu zindi 'Domaine' twizeye ko buzakomeza kandi bukagera kuri byinshi.''

Visi Meya kandi yashishikarije abagize RCA gushora imari mu karere ka Gicumbi, ahanini bahereye ku bwiza nyaburanga bw'akarere burimo imisozi myiza, ikiyaga cya Muhazi, Ingoro y'amateka yo kubohora u Rwanda n'ibindi.


Impano zatanzwe




Dushime Thamar na bagenzi be bashimiye abaterankunga


Abashyitsi bagenewe impano z'ubugeni zakozwe n'abanyeshuri



AMAFOTO: Sangwa Julien 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND