RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yakoranye indirimbo n’umwana we kuri Album iriho n’umuhanzi wo muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2022 21:19
0


Umuhanzi Alpha Rwirangira ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye aba Producer batandukanye bagize uruhare kuri album ye ‘Wow’ y’indirimbo zihimbaza Imana, kugeza k’uwamukoreye indirimbo yakoranye n’umwana we.



Mu ntangiriro z’iyi ‘weekend’, nibwo Alpha Rwirangira yagaragaje indirimbo 12 ziri kuri album ye. Ayisobanura nk’inzozi yarose, akaza kuzirotora.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko mu gukora iyi album yifashishije abahanzi bagenzi be na ba Producer batandukanye, mu rwego rwo kugira ngo yamamaze neza ingoma ya Kristu.

Ni album avuga ko iriho indirimbo z’ubutumwa bwiza, zizafasha buri wese hatitawe ku idini yayobotse.

Ati “Iriho ubutumwa bwiza bwa Kristu. Irihariye, nayikoze ku buryo izashobora gufasha abantu bose ntitaye ku idini cyangwa se ku ivangura iryo ari ryo ryose. Icyo nicyo Imana itwifuzaho.”

Album ye iriho indirimbo 'Son of a King', 'Wow', 'Hashindwi', 'Hakuna' yakoranye na Goodluck Gozbert, 'Victorious' na Princess, 'Iradukunda', 'Amina' na Keilia, 'Zura', 'Ishimwe', 'Ndaje', 'Ni wewe' na 'Siku yangu'.

Goodluck Gozbert uri kuri iyi album, ni umuramyi w’umunya-Kenya wabonye izuba ku wa 12 Mata 1990. Ni umwanditsi w’indirimbo, wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yakubiye kuri album yise ‘Ipo Siku’ ndetse na ‘Shukurani’.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, afite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise ‘Mini Sound’. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Mugambo’, ‘Hauwezi Kushindana’ n’izindi.

Kuri iyi album kandi hariho indirimbo ‘Amina’ Alpha yakoranye n’umuhanzikazi Keilia. Uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza kuva mu myaka ishize. Afite indirimbo ‘Ntiwandeka’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Inzira zawe’ ndetse na ‘Amen’.

Alpha avuga ko iyi album ye yakozwe na ba Producer barimo na Chrisy Neat wo mu Bisumizi, wakoze indirimbo ya gatanu yitwa ‘Victorious’ yakoranye n’umukobwa we Irebe Princess, iya gatandatu yitwa Iradukunda, iya karindwa yitwa ‘Amina’ ft Keilia, iya cumi yitwa ‘Ndaje’ ndetse n’iya 11 yitwa ‘Ni wewe’.

Rwirangira akomeza avuga ko iyi album yakozweho kandi na Producer Santana wo muri Hi5 wakoze indirimbo ya gatatu kuri album yitwa ‘Hashindwi’, iya munani yitwa ‘Zura’ ndetse n’iya cyenda yitwa ‘Ishimwe’.

Uyu muhanzi yashimye kandi Producer Holly Beat uherutse kwimukira muri Canada, wamufashije gutunganya iyi album.

Alpha avuga ko kuva ku wa 25 Gicurasi 2022, azatangira gushyira hanze indirimbo ya mbere kuri iyi album.

‘Wow’ ibaye album ya kabiri uyu muhanzi agiye gushyira hanze, nyuma y’imyaka 12 yari ishize asohoye iya mbere.    

Rwirangira yagaragaje indirimbo 12 ziri kuri album ye nshya

Alpha Rwirangira yakoranye indirimbo ‘Victorious’ n’umwana we w’umukobwa witwa Irebe Princess 

Chris Neat yakoze indirimbo 5 kuri Album ya Alpha Rwirangira iriho n’umuhanzi wo muri Kenya 

Producer Santana yakoze indirimbo eshatu kuri album ya Alpha Rwirangira 

Umuramyi wo muri Goodluck Gozbert yaririmbye mu ndirimbo iri kuri album ya Rwirangira








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND