RFL
Kigali

Kim Kardashian yaciye ibintu ku mihanda yo mu Butaliyani ubwo yanyuragaho bugenzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2022 19:09
0


Habura amasaha mbarwa ngo ibirori nyirizina by’ubukwe bwa Travis na Kourt bitangire, Kim Kardashian yashimishije abo mu gace ka Portifino anyuraho bugenzi abantu bamufata amashusho n’amafoto n’ubwo umutekano wari wose.



Travis na Kourt bakaba baza kuba bagaragiwe n’ibyamamare binyuranye ku isi birimo abavandimwe ba Kardashian, inshuti zirimo nka Beyonce n’abandi. Nyuma y’Ubutaliyani kandi muri Los Angeles hitezwe ibindi birori nabyo bikomeye, byo kwizihiza urugo rushya rw’aba bombi.

Kim Kardashian yaciye ibintu ku mihanda ya Portifino mu Butaliyani ayinyuraho n’amaguru, abantu bamufata amashusho n’amafoto bisanzwe n’ubwo umutekano wari wose.

Aha yahanyuze yerecyeza kuri Castello Brown ahari bubereye ibirori nyirizina, akaba yari ari kumwe na North kimwe n’umwana wa Kourtney na Scott, Penellope Kardashian.

Ku mihanda kandi bagiye bananyuzamo bagahaha utuntu duto duto nka Ice Cream, Kim akaba atari wenyine witabiriye ibi birori kuko n’abandi bahari uretse Rob kugeza n’ubu hataragira umuca iryera.

Yahise kandi ajya mu bwato na North kugeza ubu kandi hakomeje kwibazwa impamvu Pete ataragerayo, dore ko byari byitezwe ko mu ijoro ryacyeye aribwo aba yafashe rutema ikirere imwerecyezayo.

Kim Kardashian, North na Penellope ku mihanda ya Portifino

Abaturage bari batangaye

Banyujijemo bagura Ice Cream ku muhanda

Kim yahise ajyana n'abana mu bwato
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND