Habura amasaha mbarwa ngo ibirori nyirizina by’ubukwe bwa Travis na Kourt bitangire, Kim Kardashian yashimishije abo mu gace ka Portifino anyuraho bugenzi abantu bamufata amashusho n’amafoto n’ubwo umutekano wari wose.
Travis
na Kourt bakaba baza kuba bagaragiwe n’ibyamamare binyuranye ku isi birimo
abavandimwe ba Kardashian, inshuti zirimo nka Beyonce n’abandi. Nyuma y’Ubutaliyani
kandi muri Los Angeles hitezwe ibindi birori nabyo bikomeye, byo kwizihiza urugo
rushya rw’aba bombi.
Kim
Kardashian yaciye ibintu ku mihanda ya Portifino mu Butaliyani ayinyuraho n’amaguru, abantu bamufata amashusho n’amafoto bisanzwe n’ubwo umutekano wari wose.
Aha
yahanyuze yerecyeza kuri Castello Brown ahari bubereye ibirori nyirizina, akaba
yari ari kumwe na North kimwe n’umwana wa Kourtney na Scott, Penellope Kardashian.
Ku
mihanda kandi bagiye bananyuzamo bagahaha utuntu duto duto nka Ice Cream, Kim akaba
atari wenyine witabiriye ibi birori kuko n’abandi bahari uretse Rob kugeza n’ubu
hataragira umuca iryera.
Yahise
kandi ajya mu bwato na North kugeza ubu kandi hakomeje kwibazwa impamvu Pete
ataragerayo, dore ko byari byitezwe ko mu ijoro ryacyeye aribwo aba yafashe rutema
ikirere imwerecyezayo.
Kim Kardashian, North na Penellope ku mihanda ya Portifino
Abaturage bari batangaye
Banyujijemo bagura Ice Cream ku muhanda
Kim yahise ajyana n'abana mu bwato
TANGA IGITECYEREZO