RFL
Kigali

Munyanshoza na Bonhomme bagiye kujya muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2022 19:15
2


Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne wamenyekanye nka Mibirizi n’umuhanzi Bonhomme bagiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gufasha Abanyarwanda bahatuye Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.



Munyanshoza yabwiye INYARWANDA ko mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, ari bwo we na Bonhomme bafata indege berekeza muri Amerika, kuririmba mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi yavuze ko we na Bonhomme bazaririmba mu muhango uzabera muri Salt Lake City muri Utah, hanyuma akomereze muri Leta ya Maine. Yavuze ko agomba kumarayo ukwezi.

Ni ubwa mbere Munyanshoza agiye muri Amerika, ariko yaririmbiye mu bihugu birimo Mozambique.

Yavuze ko ku wa 27, 28 na 29 Gicurasi 2022 bazaririmbira mu Mujyi wa Salt Lake muri Utah, ni mu gihe we azakomeza akajya gufasha Abanyarwanda batuye Maine ku wa 23 Kamena 2022.

Aba bahanzi batumiwe n’Umuryango IBUKA USA Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyanshoza amaze imyaka irenga 20 akora indirimbo zo Kwibuka zifasha Abanyarwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Mibirizi’ yamwitiriwe, ‘Kamonyi’, ‘Kivugiza’, ‘Imfura zo kumugote’, ‘Nyanza ya Butare’ n’izindi zifasha benshi mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2022, Bonhomme yaririmbye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zo Kwibuka zirimo nka “Amaraso y’abayoboke”, “Iyaba”, “Ijambo rya nyuma yavuze”, “Ukiriho”, “Sinamenye aho wiciwe”, “Zimulinda” n’izindi. 

Munyanshoza Dieudonné [Mibirizi] agiye gufasha Abanyarwanda batuye muri Amerika #Kwibuka28


Umuhanzi Bonhomme uzwi mu ndirimbo ‘Ijambo rya nyuma’ agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘RUTOBWE TURIBUKA’ YA MUNYANSHOZA

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IJAMBO RYA NYUMA’ YA BONHOMME

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam Ndayambaje1 year ago
    Imana yomwijuru izabaherekeze indirimbo zanyu mbona twarabonekewe ziradufasha mubihe tubatwigunze zitwibutsa ubugome twakorewe mbasabiye kuzagira uburame mubyo mukora mbatuye imana isumbabyose muzadusuhurize abavandimwe bacu iyo mumahanga
  • edouardbugingo280@gmail.com1 year ago
    Mwese Imana izabagende imbere,mwomore imitima yabarokotse





Inyarwanda BACKGROUND