Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne wamenyekanye nka Mibirizi n’umuhanzi Bonhomme bagiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gufasha Abanyarwanda bahatuye Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Munyanshoza yabwiye INYARWANDA ko mu
masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, ari bwo we na
Bonhomme bafata indege berekeza muri Amerika, kuririmba mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhanzi yavuze ko we na Bonhomme
bazaririmba mu muhango uzabera muri Salt Lake City muri Utah, hanyuma akomereze muri Leta ya Maine. Yavuze ko agomba kumarayo ukwezi.
Ni ubwa mbere Munyanshoza agiye muri
Amerika, ariko yaririmbiye mu bihugu birimo Mozambique.
Yavuze ko ku wa 27, 28 na 29 Gicurasi
2022 bazaririmbira mu Mujyi wa Salt Lake muri Utah, ni mu gihe we azakomeza akajya gufasha
Abanyarwanda batuye Maine ku wa 23 Kamena 2022.
Aba bahanzi batumiwe n’Umuryango
IBUKA USA Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyanshoza amaze imyaka irenga 20
akora indirimbo zo Kwibuka zifasha Abanyarwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo
‘Mibirizi’ yamwitiriwe, ‘Kamonyi’, ‘Kivugiza’, ‘Imfura zo kumugote’, ‘Nyanza ya
Butare’ n’izindi zifasha benshi mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Werurwe 2022, Bonhomme
yaririmbye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, mu muhango wo kwibuka Jenoside
yakorewe Abayahudi.
Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zo Kwibuka zirimo nka “Amaraso y’abayoboke”, “Iyaba”, “Ijambo rya nyuma yavuze”, “Ukiriho”, “Sinamenye aho wiciwe”, “Zimulinda” n’izindi.
Munyanshoza Dieudonné [Mibirizi]
agiye gufasha Abanyarwanda batuye muri Amerika #Kwibuka28
Umuhanzi Bonhomme uzwi mu ndirimbo
‘Ijambo rya nyuma’ agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘RUTOBWE TURIBUKA’ YA MUNYANSHOZA
TANGA IGITECYEREZO