RFL
Kigali

Si ubwato bwa miliyari 60Frw gusa! Ubukwe bwa Kourt Kardashian na Travis Barker bwatewe inkunga n’inzu y’imideli ya D&G byitezwe ko izasaruramo akayabo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2022 19:55
0


Dolce&Gabbana, imwe mu mazu yo mu gihugu cy’Ubutaliyani niyo yateye inkunga ubukwe bw’amateka bwatangiye no gushyirwa ku mwanya wa mbere w’ibirori bikomeye by’imyidagaduro ku isi mu mwaka wa 2022, bwa Travi na Kourt bikaba byitezwe ko izahungukira amamiliyoni n’amamiliyoni y’amadorali.



Ubu ikintu gikomeye kiri kuvugwa ku isi by’umwihariko y’imyidagaduro, ni ubukwe bwa Kourtney Kardashian n’umukunzi we Travis Barker. Ibi rero abahanga bakaba baramaze kubitera imboni mbere, maze bashoramo akayabo mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byabo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya Daily Mail, ni uko inzu y’imideli ya Dolce&Gabbana ariyo muterankunga mukuru muri ubu bukwe, aho yabahaye imyambaro, inkweto n’ibindi umuryango waba Kardashians wambaye byakozwe n’iyi nzu y’imideli cyangwa ikompanyi imaze imyaka irenga 37 ifunguye amarembo.

Uyu ukaba ari umuvuno ukomeye kuri iyi kompanyi, aho uretse kuba yabambitse yanabahaye ubwato bamaze iminsi binezezerezamo buri mu bwoko bw’inyirukatsi, buhagaze miliyari zirenga 60Frw bwaba nyiri Dolce&Gabbana bufite uburebure bwa metero 65.

Mu bikubiye mu masezerano iyi kompanyi ifitanye na Kourt na Travis, harimo kandi kuba ubwato butwara abashyitsi n’abageni kuri Castello Brown, inyubako imaze ibinyejana igiye kuberamo ubu bukwe bwabo buza kuba butatse ibirango byayo, ndetse n’ahabera ibi birori nyir’izina nibo baharimbishije.

Ubu bukwe kandi bukaba bwatangiye gushyirwa n’ibinyamakuru bitandukanye ku mwanya wa mbere w’ubukwe n’ibirori  bihambaye, mu myidagaduro mu mwaka wa 2022 utari wagera muri kimwe cya kabiri.

Travis na Kourt bakaba baza kuba bagaragiwe n’ibyamamare binyuranye ku isi birimo abavandimwe ba Kardashian, inshuti zirimo nka Beyonce n’abandi. Nyuma y’Ubutaliyani kandi muri Los Angeles hitezwe ibindi birori nabyo bikomeye byo kwizihiza urugo rushya rw’aba bombi.

 

Urebye neza umuhungu wa Kourtney yambaye imyambaro iriho D&G n’ubwo ariwe bibasha kugaragara ariko bose bambaye imyambaro yatunganijwe nayo

Stormi nawe witegereje neza yambaye D&G kimwe na nyina Kylie

Ubwato bari kuriramo ubuzima ni ubwa Dolce&Gabbana buhagaze miliyari 60Frw

Ibi birori bigaragara ko bimaze iminsi bitegurwa 

Ni ibyishimo bikomeye kuri Kourt na Travis

North na Kim Kardashian

Kris Jenner nawe mu myambaro ya D&G

Zimwe mu nkweto zikorwa za D&G

Bumwe mu bwato buza gutwara abageni n’ababaherecyeje mu bukwe bwabo













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND