Dolce&Gabbana, imwe mu mazu yo mu gihugu cy’Ubutaliyani niyo yateye inkunga ubukwe bw’amateka bwatangiye no gushyirwa ku mwanya wa mbere w’ibirori bikomeye by’imyidagaduro ku isi mu mwaka wa 2022, bwa Travi na Kourt bikaba byitezwe ko izahungukira amamiliyoni n’amamiliyoni y’amadorali.
Ubu
ikintu gikomeye kiri kuvugwa ku isi by’umwihariko y’imyidagaduro, ni ubukwe bwa
Kourtney Kardashian n’umukunzi we Travis Barker. Ibi rero abahanga bakaba
baramaze kubitera imboni mbere, maze bashoramo akayabo mu rwego rwo kwamamaza
ibikorwa byabo.
Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru cya Daily Mail, ni uko inzu y’imideli ya Dolce&Gabbana
ariyo muterankunga mukuru muri ubu bukwe, aho yabahaye imyambaro, inkweto n’ibindi
umuryango waba Kardashians wambaye byakozwe n’iyi nzu y’imideli cyangwa ikompanyi
imaze imyaka irenga 37 ifunguye amarembo.
Uyu
ukaba ari umuvuno ukomeye kuri iyi kompanyi, aho uretse kuba yabambitse
yanabahaye ubwato bamaze iminsi binezezerezamo buri mu bwoko bw’inyirukatsi, buhagaze miliyari zirenga 60Frw bwaba nyiri Dolce&Gabbana bufite uburebure
bwa metero 65.
Mu
bikubiye mu masezerano iyi kompanyi ifitanye na Kourt na Travis, harimo kandi
kuba ubwato butwara abashyitsi n’abageni kuri Castello Brown, inyubako imaze
ibinyejana igiye kuberamo ubu bukwe bwabo buza kuba butatse ibirango byayo, ndetse n’ahabera ibi birori nyir’izina nibo baharimbishije.
Ubu
bukwe kandi bukaba bwatangiye gushyirwa n’ibinyamakuru bitandukanye ku mwanya
wa mbere w’ubukwe n’ibirori bihambaye, mu
myidagaduro mu mwaka wa 2022 utari wagera muri kimwe cya kabiri.
Travis
na Kourt bakaba baza kuba bagaragiwe n’ibyamamare binyuranye ku isi birimo
abavandimwe ba Kardashian, inshuti zirimo nka Beyonce n’abandi. Nyuma y’Ubutaliyani
kandi muri Los Angeles hitezwe ibindi birori nabyo bikomeye byo kwizihiza urugo
rushya rw’aba bombi.
Urebye neza umuhungu wa Kourtney yambaye imyambaro iriho D&G n’ubwo ariwe bibasha kugaragara ariko bose bambaye imyambaro yatunganijwe nayo
Stormi nawe witegereje neza yambaye D&G kimwe na nyina Kylie
Ubwato bari kuriramo ubuzima ni ubwa Dolce&Gabbana buhagaze miliyari 60Frw
Ibi birori bigaragara ko bimaze iminsi bitegurwa
Ni ibyishimo bikomeye kuri Kourt na Travis
North na Kim Kardashian
Kris Jenner nawe mu myambaro ya D&G
Zimwe mu nkweto zikorwa za D&G
Bumwe mu bwato buza gutwara abageni n’ababaherecyeje mu bukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO