Umunyamuziki, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filimi, Beyoncé Giselle Knowles-Carter yamaze kugera mu gihugu cy’Ubutalityani ahagiye kubera ubukwe bw’amateka bwa Kourt na Travis, bwitezwemo ibyamamare bitagira ingano biturutse imihanda yose y’isi.
Ibyamamare
byinshi byitezwe kugaragara mu bukwe bw’ibyamamare mu myidagaduro ku isi, Kourtney
Kardashian n’umugabo we Travis Barker. Muri abo harimo Beyonce wamaze kugera mu
Butaliyani yitabiriye ibi birori by’agatangaza.
Nk’uko
ibinyamakuru bitandukanye birimo Page Six na The News byabitangaje, ni uko
umunyabigwi mu muziki Beyonce yamaze kugera mu Butaliyani, ibi binyamakuru
bikaba byatangaje ko Beyonce yagaragaye arimo ashakisha hoteli yo kuraramo muri
zimwe muzateganirijwe kwakira abashyitsi b’imena ba Kourt na Travis mu gace ka Portifino, karimo n’inyubako ya Castello Brown iza kuberamo ubu bukwe.
Umwe
mu babonye Beyonce yagize ati:”Hari inshuti zigera kuri 20 n’abanyamuryango barimo
bashaka Hoteli yo kuraramo bambaye mu buryo bunejeje, twahuriye hafi ya pisine
ubwo bahageraga kimwe naba Kardashians. Agace kose kahungabanyijwe n’ubwiza
bwabo, bose basaga neza kandi ubona bishimye.”
Kourtney akaba yarakomeje kuba umufana w’akadasohoka wa Beyonce, aho kenshi yakomeje
kugenda asangiza abamukurikira amafoto, ibitaramo n’imiziki ye ku mbuga
nkoranyambaga ndetse ari no mu bitabiriye ibirori by’umwihariko bya Beyonce na
Jay Z nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Oscar.
Ibi
birori bya Kourt na Travis bikaba bigiye kuba nyuma y’uko mu minsi micye ishize
mu muhango wabereye muri Santa Barbara, aba bombi bemeranije kubana imbere y’amategeko
bagaragiwe n’abantu mbarwa barimo se wa Travis na nyirakuru wa Kourt.
N’ubwo gufotora Beyonce ari kimwe mu bintu bigoye ariko yagaragaye mu Butaliyani ahagiye kubera ubukwe bwerecyejweho amaso n'isi nzima
Travis na Kourtney babura iminota micye bakemeranya kubana akaramata imbere y'Imana n'abantu
TANGA IGITECYEREZO