RFL
Kigali

Banejejwe cyane no kuba ababyeyi! Rihanna yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva yakwibaruka imfura ye na A$AP Rocky

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2022 13:43
0


Umuhanzikazi n’umushabitsi Rihanna yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi itagera ku 10 yibaruitse imfura ye na A$AP Rocky, ikomeje kubatera umunezero nk’uko bamwe mu bantu ba hafi babitangaje.



Rihanna umaze iminsi micye yibarutse yongeye kugaragara mu ruhame yambaye ishati ngali hejuru yo mu ibara ry’umweru, amarinete yijimtye n’ipanaro y’umukara n’umusatsi ufunze shinyo.

Inshuti za hafi za Rihanna nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fox News, zatangaje ko we n’umugabo we bishimiye cyane kuba ababyeyi. Umwe yagize ati:”Rihanna ameze neza, baranezerewe cyane kuba ababyeyi, kandi ni umu mama wishimye kandi w’agatangaza.”

Rocky uretse ibivugwa, yigeze gutangariza ikinyamakuru cya GQ ko yifuza kuvamo umubyeyi w’agatangaza kandi ufasha nyina w’umwana mu mikurire myiza y’umwana, n’ubwo n’ubusanzwe Rihanna asanzwe ari agatangaza ufite n’itandukaniro n’abandi bose.

Rihanna na Rocky bakaba barakiriye imfura yabo y’umuhungu kuwa 13 Gicurasi, n’ubwo amakuru yatangiye gusakara haciyeho iminsi irenga ine babyaye.

Uretse ko ubona ko Rihanna ibijyanye n’akazi ari ibintu yashyizemo imbaraga cyane, aho ku myaka 34 nta na rimwe gutwita byigeze byitambika imibereho ye ya buri munsi kuko yitabiraga ibirori bitandukanye nk’uko byari bisanzwe mbere.

Rihanna na Rocky baheruka kwakira imfura yabo

Nta minsi ishize yibarutse, yongeye kugaragara mu ruhame

Mubyo yari yambaye harimo na shenete n'amaherena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND