Umuhanzikazi n’umushabitsi Rihanna yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi itagera ku 10 yibaruitse imfura ye na A$AP Rocky, ikomeje kubatera umunezero nk’uko bamwe mu bantu ba hafi babitangaje.
Rihanna umaze iminsi
micye yibarutse yongeye kugaragara mu ruhame
yambaye ishati ngali hejuru yo mu ibara ry’umweru, amarinete yijimtye n’ipanaro
y’umukara n’umusatsi ufunze shinyo.
Inshuti za hafi za Rihanna
nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fox News, zatangaje ko we n’umugabo we bishimiye
cyane kuba ababyeyi. Umwe yagize ati:”Rihanna ameze neza, baranezerewe cyane
kuba ababyeyi, kandi ni umu mama wishimye kandi w’agatangaza.”
Rocky uretse ibivugwa, yigeze gutangariza ikinyamakuru cya GQ ko yifuza kuvamo umubyeyi w’agatangaza
kandi ufasha nyina w’umwana mu mikurire myiza y’umwana, n’ubwo n’ubusanzwe Rihanna
asanzwe ari agatangaza ufite n’itandukaniro n’abandi bose.
Rihanna na Rocky
bakaba barakiriye imfura yabo y’umuhungu kuwa 13 Gicurasi, n’ubwo amakuru
yatangiye gusakara haciyeho iminsi irenga ine babyaye.
Uretse ko ubona ko
Rihanna ibijyanye n’akazi ari ibintu yashyizemo imbaraga cyane, aho ku myaka 34
nta na rimwe gutwita byigeze byitambika imibereho ye ya buri munsi kuko
yitabiraga ibirori bitandukanye nk’uko byari bisanzwe mbere.
Rihanna na Rocky baheruka kwakira imfura yabo
Nta minsi ishize yibarutse, yongeye kugaragara mu ruhame
TANGA IGITECYEREZO