RFL
Kigali

Ibyagufasha gukomeza kwizerwa n’umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/05/2022 12:41
0


Urukundo ni kimwe mu bintu byiza bibaho ku isi, cyane iyo abakundana bahuza muri byose kandi bizerana. Iyo ntakwizerana kuri hagati yabo bigira ingaruka ku mubano wabo, kuburyo ushobora no kugera ku iherezo.



Hagati y'abakundana buri wese aba ashaka icyashimisha undi akirinda icyimubabaza, kandi agaharanira ko umukunzi we amwizera kuko icyizere ari ingenzi hagati y'abakundana. Niba ubona umukunzi wawe atakwizera cyangwa ukeneye ko arushaho kukwizera, dore amabanga 10 yabigufashamo nk’uko Elcrema yabitangaje:

1. Ubuzima bw’abakundana bugomba kuba ari ibanga

Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda, kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi, aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

2. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze, mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama, ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.

3. Kwiga gutegana amatwi

Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye, kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

4. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n’urukundo rwanyu

Iki ni kimwe mu bintu abantu benshi bakunda kwirengagiza, cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo, kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

5. Guharanira ukuri

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo, kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha, ukaza kubimenya nyuma. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo, kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

6. Kugerageza gukora ibintu bishya

Ibi ni kimwe mu bintu bisigara mu mutwe w’abakundana iyo batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filime, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira, kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana, kumwereka ikintu uzi neza ko atari yabona, n’ibindi.

7. Kuganira uko buri wese abona undi

Iki ni kimwe mu bintu binezeza abakundana, cyane cyane ab’igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza cyane, kandi wubaka ikizere hagati y’abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije, kandi niba hari n’ikitagenda kimubwire. Gusa aha batanga inama zo kwirinda gukosorera umuntu mu ruhame.

8. Kutiha rubanda

Ni ikosa rikomeye cyane hagati y’abakundana kuvuganaho, umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze ikosa mwegere ubimubwire, kandi wirinde gutangaza ingeso ze ku bandi.

9. Gukora mu buryo murangwa n’ubufatanye

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo, ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi, kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

10. Ntuzarambirwe gushimira

Amagambo “ Mbabarira, ndagukunda, murakoze”, ni amagambo aryohera amatwi kandi agashimisha uwo uyabwiye. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND