RFL
Kigali

MonkeyPox - Icyorezo gitobora umubiri gihangayikishije isi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/05/2022 9:58
0


Kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru, ibinyamakuru byo mu Burayi na America byanditse ku cyorezo cya 'Monkeypox' cyagaragaye mu bihugu bimwe na bimwe, kigatera benshi ubwoba bw'ubuzima.



Iki cyorezo kitoroshye, cyongeye kuvugwa mu gihe ahenshi ku isi hari gukendera ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19, kimaze imyaka ibiri n'igice kizunguza abatuye isi.

Muri iki cyumweru, havuzwe ko hari abantu bo mu bihugu bya; Canada, Espagne, Portugal, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za America bagaragayeho ubwandu bwa MonkeyPox, ku buryo bari gukurikiranirwa n'abaganga mu kato.

Monkeypox ni indwara idasanzwe, ubusanzwe igaragara mu nyamaswa  zo mu gasozi aho yiganje mu bice bya Afurika. Iyi ndwara yavumbuwe bwa mbere mu mwaka wa 1958, isanzwe mu nguge zari zarashyizwe hamwe kugira ngo zikorweho ubushakashatsi.

Urubuga rwa NHS rwo mu Bwongereza ruvuga ko iyi ndwara ifitanye isano n'indwara y'ibihara, itera uburibwe akenshi butangirira mu maso, yagaragaye bwa mbere ku muntu mu 1970 muri DRCongo.

Yandura ite ? 

Monkeypox ishobora gufata umuntu mu gihe arumwe n'inyamaswa yayanduye, cyangwa mu gihe akoze mu maraso, andi matembabuzi y'umubiri cyangwa ubwoya bw'ikinyabuzima cyayanduye.

Birashoboka kandi gufatwa n'iyi ndwara, mu gihe uriye inyama zidatetse neza z'inyamaswa isanzwe ifite ubwandu bwa MonkeyPox.

Inyandiko za NHS zivuga ko MonkeyPox idakwirakwira byoroshye mu bantu, mu gihe hatabayeho guhura n'inyamaswa, ariko kandi ko bishoboka ko wakwandura mu gihe amatembabuzi yawe yivanze n'ay'uwayanduye. 

Umuntu ashobora kwanduzwa na mugenzi we nko mu gihe ukoze ku bisebe by'uwanduye, mu gihe akwitsamuriye iruhande cyangwa agukororeye iruhande ku buryo amatembabuzi yanyu yakwivanga.

Mu busanzwe, bifata hagati y'iminsi itanu kugeza 21 kugira ngo ibimenyetso bya mbere by'uwanduye iyi ndwara bigaragare. Muri byo harimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kubabara imitsi, kubabara umugongo no kunanirwa cyane.

Ku bayandura benshi, iyo hashize ibyumweru bibiri, umubiri utangira gufatwa n'ibiheri ndetse n'ibisebe binini bivamo amazi, umubiri ugatangira gutoboka.

Monkeypox ishobora kukwica?

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Afurika yo hagati, aho abantu badafite uburyo bwo kwivuza bufite ireme, bwerekana ko iyi ndwara ihitana umuntu umwe ku bantu 10 bayanduye.

OMS ivuga ko abarwayi benshi b'iyi ndwara bakira mu gihe cy’ibyumweru bike bayanduye, mu gihe babashije gukurikiranwa n'abaganga hakiri kare. 

Haba hariho umuti? 

Kugeza ubu nta buryo bwihariye bwo kuvura monkeypox. Ubusanzwe abarwayi bakenera kuguma mu bitaro by'inzobere kugira ngo indwara idakwirakwira mu mubiri, mu gihe baba bavurwa ibimenyetso rusange kimwe ku kindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND