RFL
Kigali

Twarimutse tuva ku Gisimenti! Bakersnation ifite Cake ziryoshye ku rundi rwego ikanigisha kuzikora, iyo ukoze order ya Cake y'ubukwe uhabwa n'iya Honeymoon

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/05/2022 23:48
0


Itaranto yawe ni yake munyarwanda! Iyi ni intero ya Bakersnation ubwo yatangarizaga abanyarwanda inkuru nziza y'amahugurwa ngarukakwezi yo gukora cake z'agatangaza. Iki kigo cyatangaje kandi impamvu kimutse kikava ku Gisimenti, bati: "Abakiriya bacu ibyo mu Gisimenti byarababangamiraga, ni yo mpamvu nyamukuru yo kwimuka".



Bakersnation yahaye ikaze abantu bose bifuza kurahura ubumenyi bujyanye no gukora cake, ibatangariza ko "Kwiyandikisha mu mahugurwa ngarukakwezi yo gukora Cake birarimbanyije". Banavuze kandi ko "ku bw'ubusabe bwa benshi twavuye mu Gisiment, twimukiye hafi n'umurenge wa Remera". Iki kigo cy'ubukombe mu gukora cake z'agatangaza, cyavuze ko kimutse kubera ubusabe bw'abakiriya bacyo, kiti "Kuva muri Car Free Zone yahariwe utubari yo mu Gisimenti ni ibyifujwe na benshi mu bakiriya bacu".

Ubuyobozi bwa Bakersnation bwabwiye InyaRwanda.com buti "Abakiriya (clients) bacu bari bamaze igihe babura aho baparika imodoka baje gutwara cake, ndetse n'abaje na moto bakagenda urugendo runini rw'amaguru kubera gufunga imihanda, kuba mu Gisiment hari hari urusaku rwinshi n'ibindi bitandukanye byaranze Kisiment, ku bwo kubahiriza aba clients bacu, izo ni zimwe mu mpamvu twagendeyeho twimuka, ariko twimukiye bugufi y'aho twari turi gukorera".


Bakersnation yimukiye i Remera yafi y'umurenge

Ibyo wamenya ku mumaro n'amahugurwa y'amezi 3 yo gukora ibikomoka ku migati (3 months Baking Professional Training) bitangwa na Bakersnation

Uyu ni umwaka wa 3, Bakersnation itanga amahugurwa yo gukora ibikomoka ku migati, mu buryo bw'ubumenyingiro, aho abaciye muri iri shuri bamwe byabahaye gutangira Business zabo, abandi bibafasha kwihugura bakaba intyoza bakabona akazi biturutse kuri ayo mahugurwa, abandi ubu bakira neza aba basuye mu rugo, bikabafasha cyane kunezeza umuryango n'abawugana mu gukora udu snacks dutandukanye twamoko yose na cake.

Iyo witegereje neza usanga Bakersnation yaratanze umusanzu ukomeye mu gufasha abantu bifuzaga kwihugura, ariko bakabura uko babigeraho. Kuri ubu ababigezeho bakesha ubumenyi iyo program y'amahugurwa, barayirahira imyato.

Ese Bakersnation bigisha iki?

Iyo program y'amezi 3, bigamo ibikomoka ku ifarine byose, sambusa, andazi, capati, pizza, buretti, gizette, amaoko menshi y'imigati nka croissant, springlor, n'ibindi, hakiyongeraho kwiga uko wakora amoko atandukanye ya cake no kuyakorera Design (cake design), uhava ibimenye neza ndetse ugahabwa n'ukwezi kumwe kutishyuzwa ko kwimenyereza umwuga. (1 month of Intenership).

Uwifuza kugana Bakersnation muri gahunda y'ayo mahugurwa ngaruka-kwezi, kuri ubu imiryango irafunguye, uwifuza kwiyungura ubumenyi kwiyandikisha birarimbanyije bizarangira Tariki ya 01/06/2022 (June Intake).  Gutangira kwiga ni buri matariki atanu abanza y'ukwezi, kuri ubu icyiciro cy'abashya gutangira ni hagati ya Tariki ya 01 n'iya 05/06/2022, abazacikanwa baziga mu kwezi gutaha kwa karindwi 2022.

Akandi gashya ni uko ubu Bakersnation iri gutanga cake y'akataraboneka! Ese byagenze gute ngo itange cake ivuguruye? Igisubizo ni uko "Yifuza guhindurira aba clientss bayo".

Nyuma y'igihe gikabakaba inyaka 3 imanze , Bakersnation yiyemeje gutanga cake iri ku rundi rwego rw'uburyohe. Aho usanga itanahenze ugereranyije n'uko ibikomoka ku ifarine byahenze.


Bakersnation bakora cake ziryoshye byo ku rundi rwego!

Ubuyobozi bwa Bakersnation bwemeza iyi cake yakorewe inyigo, ko kuba iki kigo cyigisha abanyarwanda uko bakora cake n'ibikomoka ku ifarine, bihita byorohera abigisha gushyira hanze ubwoko bushya bwa cake kandi iraryoshye bidasanzwe, kuko kwigisha n'ubushakashatsi birajyana.

Ni bo ba mbere mu gukora Cake z'ubukwe n'iz'ibirori bitandukanye birimo na Anniversaire

Bakersnation ntihindura ubwiza bw'umutsima, uko iya anniversaire iryoha ni na ko iya wedding iba iryoshye, ni bimwe pe ntatandukaniro. Ukora Order ya cake ya wedding biba byiza iyo akoze booking mbereho iminsi kugirango bitegurwe neza, bikandikwa mu bitabo (Booking). Kuri ubu ukoresheje cake y'ubukwe bamwongera cake abageni bazasangira muri honey moon.


Bakersnation niho tukurangiye ushaka cake y'ubukwe ijyanye n'igihe

Cake y'anniversaire yo wayikorera order mbere ho umunsi umwe cyangwa myinshi cyangwa se n'uwo munsi, ziba zihari ushobora gutwara uwo mwanya mu gihe ikirori cyagutunguye.


Bakersnation igufasha kuryoherwa n'isabukuru yawe y'amavuko

Bakersnation yiyemeje kunoza service, aho nyuma yo kwimuka, ubu design ya cake aba tekinisiye bakora, usanga ari nziza kandi zinogeye ijisho. Ushobora gukoresha amoko atandukanye ya cake bitewe n'ikirori wateguye: Anniversary cake (cake y'isabukuru), Bridal shower cake, Babyshower cake, SheSaidYes Cake, Cake y'iminsi mikuru nka Fathers' day, Mother's day, Woman's day, Baptism Cake, Confirmation based cake, Cake iriho ifoto nizindi.

Cake kandi ntikiri iyo gukoresha mu kirori gusa, ushobora no gukenera iyo gukoresha nka dessert iwawe mu rugo. Ku bigo byigenga n'ibya Leta, bifite iminsi mikuru, namwe "tubakorera cake ijyanye n'umunsi mwizihiza, ndetse cake ikaba iriho n'ibirango by'ikigo".

Cake y'agatangaza Bakersnation yakoreye BK (Bank of Kigali)

Ibiranga cake ya Bakersnation ni uburyo ikoranye isuku n'uburyohe na design bidasanzwe.

Bakersnation irahari ku bwawe ngo igufashe kwagura impano ikurimo, yagufasha kandi kwizihirwa n'ibirori byawe mukugutegurira umutsima uryoshye kdi ufite isuku na design wifuza. Ni inyungu nyinshi kandi ziri mu gukurikira amahugurwa ngarukakwezi yo gukora cake atangwa na Bakersnation.

Niba wifuza service za Bakersnstion wasura urubuga bakersnation.tk cyangwa Instagram yabo @bakersnation_kigali ndetse ukanabahamagara kuri tel. 0786048392 (Kigali)

Ni karibu muri Bakersnation.


Iyandikishe nawe mu mahugurwa yo gukora cake, amahirwe ataragucika


Iyo ukoresheje cake y'ubukwe muri Bakersnation baguha n'iyo uzakoresha mu kwa buki


Bakersnation iri gutanga promotion kuri cake za anniversaire


Impano yawe ni yake munyarwanda! Wizarira, rahura ubumenyi muri Bakersnation

Utegereje iki ko n'abanyamahanga bari kurahura ubumenyi muri Bakersnation!


Buri kwezi Bakersnation itanga amahugurwa yo gukora cake

REBA AMAFOTO YA CAKE ZIJYANYE N'IGIHE ZAKOZWE NA BAKERSNATION

Bakersnation bakoreye MTN Rwanda cake y'agatangaza ukubita amaso ukamira amazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND